Afurika yahawe amasezerano menshi atarasohojwe – Perezida Kagame 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize amezi 4
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye ibihugu bya Afurika gufata inshingano zo kwikura mu bibazo kuko nta yandi mahanga ashobora gufasha uyu mugabane kwivana mu rusobe rw’ingorane, mu gihe n’amasezerano menshi wakiriye ava mu banyembaraga atagiye asohozwa.

Nubwo hari ibibazo Afurika isangiye n’indi migabane, usanga ibyinshi muri ibyo bibazo bigira ingaruka ziremereye kuri uyu mugabane bitewe n’impamvu zishingiye ku mateka yadindije imiyoborere ndetse n’amahirwe atabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Ibihugu bya Afurika bihanganye by’umwihariko n’amapfa ndetse n’imyuzure mu bice bitandukanye nk’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, inguzanyo z’amahanga z’umurengera, ubukungu bujegajega kubera icyuho kinini kirangwa hagati y’ibyinjizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, ibyorezo n’ibindi. 

Ibyo bibazo byongererwa imbaraga n’intambara z’urudaca, imiyoborere mibi ituma Abanyafurika badakorana mu bibungura bagahora mu mwiryane, ibikorwa remezo bidahagije, ndetse no kutagira ishoramari rihagije mu guharanira iterambere rirambye. 

Mu nama ihuza u Bufaransa na Afurika yateraniye i Nairobi ku wa 11-12 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yavuze ko kuba Afurika yarahawe icyizere kiraza amasinde ari akarengane ariko ibyo bikwiye kuyitera imbaraga zo kwishakamo ibisubizo.

Ati: “Afurika yahawe amasezerano atagira ingano, atarigeze agera ku kintu na kimwe gifatika. Ese ako ni akarengane? Yego. Ariko ikiruta byose ni uko nk’Abanyafurika tugomba gufata inshingano mbere y’undi uwo ari we wese. Nta muyobozi w’Isi, uko igihugu cye cyaba kinini kose, uzatabara umugabane wacu ku bibazo witera.”

Perezida Kagame watangaga ubutumwa mu nama y’Abayobozi b’ibigo byo mu Bufaransa ku guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije no kwimukira ku ngufu zidahumanya ikirere, yakomeje asobanura ko inama nk’iyi ihuza u Bufaransa n’Afurika ikwiye kwibutsa Abanyafurika ko binyuze mu bufatanye bashobora kwikura mu bibazo bibari imbere. 

Perezida wa Kenya William Samoei Ruto, wakiriye iyi nama afatanyije na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yibanze cyane ku kugaragaza uburyo Afurika ikwiye gukomera ku busugire bwayo. Yagaragaje uburyo iminsi yo kwishingikiriza ku Burayi yarangiye kuri Afurika, ahubwo ikigezweho ari imikoranire ishingiye ku bwubahane bw’ibihugu.

Yagize ati: “Imikoranire mishya hagati ya Afurika n’u Bufaransa ikwiye kuba itubakiye ku kwishingikiriza ku bandi ahubwo ishingiye ku buringanire bushingiye ku bwubahane, atari ku mfashanyo cyangwa ubugiraneza, ahubwo bikaba bishingiye ku ishoramari rigirira umumaro impande zombi.”

Inama ihuza Afurika n’u Bufaransa yibanda cyane ku gushakira ibisubizo ibibazo by’ubukungu, harimo no gukora amavugurura ku miterere y’urwego mpuzamahanga rw’imari, kwimukira ku ngufu zitangiza ibidukikije, kwimakaza inganda zidahumanya ikirere, ubukungu bushingiye ku mazi magari, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’irindi koranabuhanga rigezweho muri rusange. 

Perezida Macron yatangaje ishoramari rishya, rifite agaciro ka miliyari 27 z’amadolari ya Amerika azashorwa mu nzego zinyuranye zirimo ngufu, AI n’ubuhinzi mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Biteganywa ko muri iryo shoramari harimo miliyari 16.4 z’amadolari ya Amerika zizava mu bigo by’u Bufaransa mu gihe irindi shoramari rya miliyari 10.5 z’amadolari rizava mu bigo byo muri Afurika. 

Perezida Kagame ari mu Bakuru b’Ibihugu barenga 30 bitabiriye iyi nama yateraniye i Nairobi muri Kenya
Perezida Kagame aramukanya na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 12, 2026
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE