RSF yateguye amahugurwa y’umukino wo Koga ukinirwa mu biyaga “Open Water”

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image

Kuva taliki 15 kugeza 19 Kanama 2022 i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba hazabera amahugurwa y’umukino wo Koga ariko ukinirwa mu  biyaga “Open Water”.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela yatangaje ko basabye ababifitemo ubushobozi  n’uburambe ku rwego rw’Isi kuza  bakabatoreza abatoza kugira ngo bazamure uyu mukino.

Yakomeje avuga ko batumiye abatoza bose mu makipe atandukanye  kugira ngo bazabafashe kuzamura ba bakinnyi bifuza ko bazahagararira igihugu  mu marushanwa mpuzamahanga mu minsi iri imbere.

Girimbabazi avuga ko mu makipe basuye i Rubavu hari abakina muri Pisine ndetse no mu kiyaga. Akomeza avuga ko n’i Rwamagana, Gicumbi ndetse na Karongi bariyo.

Perezida wa RSF, Girimbabazi Rugabira Pamela

Ati :“Tuzareba ab’abahanga kurusha abandi ku buryo tuzakomeza kubategura mu Gushyingo 2022 bakazaserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.”

Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James atangaza ko nubwo  iyi ikipe ikorera muri Kigali bifuza gufungura ishami i Karongi aho  ikipe yaba ikina uyu mukino wo mu biyaga “Open Water”.

Iyi gahunda yashyizwemo imbaraga nyuma y’uko muri Kamena 2022, RSF yasinye amasezerano y’imyaka ibiri y’ubufatanye n’ihuriro ry’abantu bafite ubunararibonye muri siporo “Center for Global Sports (CGS)”  mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino aho bazabafasha gushaka abaterankunga ndetse na gahunda yo guteza imbere umukino wo Koga ukinirwa mu biyaga “Open Water”.

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 7, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Iradukunda jean domour says:
Kanama 8, 2022 at 9:10 am

Mwaramutse neza! Nonee umuntu yakwiyandikisha ate anyze hehe murakoze

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE