Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye na Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yaganiriye na Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yakiriye Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé, nyuma yo kugezwaho n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ikiganiro ku miyoborere n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, harimo n’Urwego rw’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama n’Imurikabikorwa (MICE).

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Mata 2026, ku biro bya Minisitiri w’Intebe. Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko: “Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi”.

Umubano w’u Rwanda na Gabon watangiye mu bihe bya nyuma gato y’ubwigenge. Bikorana ahanini bibinyujije mu miryango mpuzamahanga bihuriyeho irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Uw’Ibihugu bikoresha Igifaransa, La Francophonie.

Mu Ugushyingo 2024, u Rwanda ruhagarariwe n’Urwego rw’Umuvunyi, na Gabon yari ihagarariwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke, byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bya ruswa.

Mu Ukwakira 2023, hatangiye ibihe bishya mu mubano w’ibihugu byombi ubwo Perezida Nguema yasuraga u Rwanda. Icyo gihe yaganiriye na Perezida Kagame ku buryo ubufatanye bwakongererwa imbaraga. Harimo no gufungura ambasade ya Gabon mu Rwanda.

Muri Gicurasi 2025, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Nguema wari uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ni igikorwa cyashimangiye umubano mwiza uri hagati ya Gabon n’u Rwanda.

Dr. Nsengiyumva na Dr. Sylver Aboubakar bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi
Ibiganiro byabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27