Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi 5,746 barimo 5 bahawe ipeti rya CP 

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi 5,746 barimo 5 bahawe ipeti rya CP 

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 5,746 barimo batanu bakuwe ku ipeti rya ACP bahabwa irya CP, mu gihe 10 bari bafite irya CSP bagizwe ba ACP. Icyemezo cya Perezida Kagame cyo kuzamura mu ntera aba bapolisi cyatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2026, na Polisi y’u Rwanda.

Mu bahawe iryo peti rya CP harimo Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi, Bértin Mutezintare, Emmanuel Karasi, Barthélémy Rugwizangoga na Fidèle Mugengana. 

Abahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) ni 10. Barimo Claude Bizimana, Adolphe Nyagatare, Rango Ndoli, Callixte Kalisa, Vincent Habintwali Bihigi, Antoine Munyampundu, Faustin Kalimba, Hodali Rwanyindo, Christian Safari na Alexis Nyamwasa.

Muri rusange ba Ofisiye bakuru n’abato bazamuwe mu ntera barimo abavuye ku ipeti rya SSP, bahabwa irya CSP batanu; abavuye ku ipeti rya CSP bahabwa irya SSP ni 94; abavuye ku ipeti rya CIP bahabwa irya SP ni 161. Abavuye ku ipeti rya IP bahabwa irya CIP ni 574; abavuye ku rya AIP bahabwa irya IP ni 17.

Ba Suzofisiye n’abapolisi bato bazamuwe mu ntera barimo abavuye ku ipeti rya S/SGT bahabwa irya C/SGT bangana na 282; abavuye ku rya SGT bagahabwa irya S/SGT ni 763.

Abavuye ku ipeti cya CPL bahabwa irya SGT 1.886, mu gihe abavuye ku rya PC bahabwa irya CPL ari 1.949.

Barthélémy Rugwizangoga yahawe ipeti rya Commissioner of Police
Bértin Mutezintare yahawe ipeti rya Commissioner of Police
Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi yahawe Commissioner of Police
Emmanuel Karasi yahawe ipeti rya Commissioner of Police
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27