Minisitiri Mukazayire yashyikirije Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri Mukazayire yashyikirije Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yashyikirije Perezida wa Senegal Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Senegal.

Minisitiri Mukazayire na Perezida Diomaye Faye bagiranye ibiganiro byibanze ku nyungu u Rwanda na Senegal bihuriyeho mu birebana n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Izo nyungu zirimo izo guteza imbere urubyiruko, iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibirebana na kandidatire ya Louise Mushikiwabo u Rwanda rwatanze ngo akomeze kuyobora OIF.

Minisitiri Mukazayire akomeje uruzinduko mu bihugu by’inshuti atwaye ubutumwa bwa Perezida Kagame, bujyanye no gukomeza gushyigikira uyu mukandida wagaragaje ubushobozi ndakuka bwo kuyobora uyu Muryango.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu Mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu. Uyu mubano washimangiwe n’inzinduko abayobozi ku mpande zombi bagiriye i Dakar n’i Kigali. Perezida Kagame aheruka muri Sénégal muri Kanama 2025.

Mu kwezi k’Ukwakira 2025, Perezida wa Sénégal, Diomaye Faye yagiriye uruzinduko rwa mbere mu Rwanda rwatanze umusaruro ufatika, aho impande zombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, gukuriranaho viza hagati y’ibihugu yombi, ubuzima, Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora n’iterambere ry’icyerekezo 2050.

Amasezerano yiyongera ku yandi asanzwe arimo ayo koroshya ingendo zo mu kirere n’ay’ubufatanye mu itangazamakuru n’ibindi. Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo ndetse n’abandi batuyeyo ku bw’impamvu zitandukanye.

Umubano w’u Rwanda na Senegal umaze imyaka myinshi umeze neza
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yashyikirije Perezida Bassirou Diomaye Faye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27