Cricket: Ikipe y’u Rwanda mu bahungu U-19 yasoje umwiherero w’iminsi 5
Kuva taliki 22 kugeza 26 Nyakanga 2022, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 mu bahungu mu mukino wa Cricket yakoze umwiherero w’iminsi 5 mu rwego rwo kwitegura imikino y’Afurika yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi “Africa division 2 qualifier for U-19 World Cup 2024”
Abakinnyi 23 ni bo bari bahamagawe mu myitozo n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu mu bagabo, Martin Suji aho bakoraga imyitozo buri munsi kuri Sitade Mpuzamahanga i Gahanga ndetse no muri IPRC Kigali Kicukiro.

Ubwo iyi kipe yasozaga imyitozo y’umunsi wa nyuma, ku wa Kabiri taliki 26 Nyakanga 2022 yasuwe n’uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Dusingizimana Eric aho yabagejejeho ubutumwa bwo kubatera ishyaka anabifuriza imyiteguro myiza.


Iyi mikino y’Afurika yo gushaka itike y’imikino y’igikombe cy’Isi izaba muri 2024 “2024 ICC Men’s U-19 Cricket World Cup” izabera Abuja muri Nigeria kuva taliki 21 Nzeri kugeza 02 Ukwakira 2022.
Biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe 8 aho yashyizwe mu matsinda abiri, itsinda A rigizwe na Kenya, Malawi, Ghana na Mozambique naho itsinda B rigizwe na Nigeria, Sierra Leone, Botswana n’u Rwanda.
Amakipe azakina hagati yayo mu matsinda hanyuma amakipe abiri muri buri tsinda akomeza muri ½ nyuma amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ni yo azabona itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cyo gushaka itike “Africa Division 1 qualifier”.
Abakinnyi bari bahamagawe mu mwiherero
Aba bakinnyi ni Bimenyimana Yvan, Mugisha Israel, Cyusa Yves, Namuhoranye Chris Yussuf, Nshimiyimana Ibrahim, Niyonshuti Elie, Mugisha Bertin, Rukundo Confiance, Mutuyimana Clever, Uwiduhaye Eric, Nsengiyumva Emmanuel, Manishimwe Emmanuel, Muvunyi Regis, Manirere Patrick, Mugisha Alan, Shema David, Niyonzima Albert, Ombeni Prince, Sehirwa Sympatique, Nifashe Germain, Munyabugingo Aime, Zirahangaje François na Ineza Abimbabazi Eloi Loick.
Nyuma y’uyu mwiherero hatoranyijwe abakinnyi 16 ari bo bazakora umwiherero wa nyuma akaba ari na bo bazatoranywamo abakinnyi 14 bazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika izabera muri Nigeria.