Korali Elayo na Siloam zigiye guhurira mu gitaramo
Itorero rya ADEPR Gatenga, ibunyujije muri Korale Elayo ryateguye igiterane cyatumiwemo korari Siloam, mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni igitaramo cyiswe “Tuzakorera Uwiteka Live Concert” kizabera muri ADEPR Gatenga mu rwego rwo gufasha abazakitabira kujya mu mwuka wo gushima no gukomeza umurimo w’Imana mu buryo bwagutse.
Korale Elayo ni imwe muri korali zizwiho gutanga ibyishimo binyuze mu ndirimbo zo kuramya Imana, aho batangaza ko iki ari igihe cyo gushima Imana.
Ni igiterane gifite insanganyamatsiko yo muri Yosuwa 24:15, ahavuga ngo:“Ariko jye n’inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.” Ni ijambo rikangurira imiryango gushikama bakiyemeza gukorera Imana n’umutima wabo wose.
Ubuyobozi bw’iyo korari buvuga birimo gukora igishoboka cyose kugira ngo icyo giterane kizabe icy’ijuru.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba kuva ku wa 12–14 Ukuboza 2025, kikabera kuri ADPR Gatenga.

