Mu busabe 84 bwo gufungurirwa insengero hemerewe 15- RGB

Mu busabe 84 bwo gufungurirwa insengero hemerewe 15- RGB

Insengero zafunzwe kuko zitari  zujuje  ibisabwa, zakoze ibishoboka ngo zibyuzuze, 84 zasabye gufungurirwa muri zo 15 ni zo zemerewe.

‎Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, ubwo yagezaga  ku nama Ihuriweho n’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, raporo y’ibikorwa bya RGB y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.

‎Ku ngingo irebana n’Imiryango ishingiye ku myemerere yagize ati: “Tumaze kubona ubusabe bugera kuri 84 bw’abasabye gufungurirwa kuko bwujuje ibisabwa, hari izasabwe gusubira inyuma zikuzuza neza byose, kuko harimo ibyo bagenda babura, bituzuye, 15 ni zo zemerewe gufungura naho izindi zo dosiye zazo turacyari kuzigaho, tukaba duteganya kubaha ibisubizo vuba.”

‎Yavuze ko atari ukunaniza iyo miryango, ahubwo hari amabwiriza yashyizweho byagizwemo uruhare n’abahagarariye amadini n’amatorero, hakaba hari ibyo bataruzuza.

‎Ati: “Ayo mabwiriza tujya kuyategura, kuyakusanya no kuyashyira hanze twagiye dukorana n’abakuriye amadini n’amatorero, tugenda twungurana ibitekerezo. Ntabwo ari amabwiriza yo kunaniza, ahubwo ni ayo gufasha imikorere myiza na bo bayagizemo uruhare.”

‎Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze  kandi ko imiryango ishingiye ku myemerere yagenzuwe bikagaragara ko harimo ibibazo bitandukanye birimo inyigisho z’ubuyobe, amacakubiri, gukorera mu nyubako zitujuje ubuziranenge zateza abaturage akaga.

‎Yagize ati: “Ayo mabwiriza ni cyo yaje gukemura hakaba hari izafunguwe zujuje ibisabwa zikaba zarafunguwe, hakaba n’izisabwa kubanza kuzuza ibisabwa n’amabwiriza.”

‎Mu Rwanda habaruwe amadini, amatorero, n’imiryango ishingiye ku myemerere 563, harimo amadini 345 atandukanye.

‎Mu bugenzuzi bwakozwe, byagaragaye ko amadini menshi yakoreraga ahantu hatujuje ibisabwa, ku nsengero 14 093 zagenzuwe, 70.1% zasanzwe zidafite ibyangombwa bikwiye kugira ngo zisengerwemo, byatumye 9 880 zifungwa mu gihe 29.89% zemejwe ko zikora, hakaba hari n’imiryango n’amadini yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard
Perezida wa Sena Dr Kalinda Francois Xavier na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Gertrude Kazarwa
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27