Tennis: Abitabiriye « Davis Cup 2022 » basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Tennis: Abitabiriye « Davis Cup 2022 » basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuva taliki 04 Nyakanga 2022 mu Rwanda harimo kubera irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis “Davis Cup 2022” aho ryitabiriwe n’ibihugu 9 birimo Sudan, Uganda, Tanzania, RDC, Congo Brazzaville, Botswana, Togo, Angola  n’u Rwanda rwakiriye irushanwa.

Nyuma y’imikino y’umunsi wa 3, ku mugoroba wo ku wa Gatatu  taliki 06 Nyakanga 2022, abakinnyi  bitabiriye iyi mikino, ababaherekeje, abaje bahagarariye ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis ku Isi “ITF”  ndetse n’abayobozi muri RTF  basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi  rwa Kigali ku Gisozi aho bashyize indabo  ku mva ndetse banasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi gahunda ikaba yari igamije gusobanurira   cyane cyane abaturutse hanze y’u Rwanda  barimo  abakinnyi  amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 mu rwego guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda “RTF”, Karenzi Theoneste yatangaje ko abashyitsi bose baje mu Rwanda biba ari ngombwa ko bamenya amateka y’Igihugu  cyanyuze mu bihe bibi ariko ubu kikaba kiri mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ati: “Ni ngombwa ko bamenya amateka y’igihugu kugira ngo bajye bashobora gusesengura amakuru babona. Birebere ibyabaye babimenye ntibajye bumva amabwire kandi  bajye no hanze babwire abandi ukuri ku byabaye.”

Perezida wa RTF, Karenzi avuga ko hari abumvaga u Rwanda mu buryo butari bwo ariko abakinnyi n’abandi baje muri iri rushanwa hari ibyagiye bibatangaza. Ati : “ Hari abari bazi amakuru y’ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo, ariko  iyo baje babona  uko Igihugu  cyateye imbere, gifite umutekano, isuku, kirimo abantu bagaragaza icyizere cyo kwiyubaka kandi  n’icyerekezo gifatika, basanze rero Abanyarwanda nubwo banyuze mu bihe bikomeye ariko bafashe ingamba zo kwiyuka no   kubaka  Igihugu cyabo”.

Akomeza avuga ko bishimye cyane,  bamwe ntibari babizi, ariko baje hano bibonera ukuri batakubwiwe n’abandi  ku buryo bashobora no kubwira abandi hanze ibyabaye mu Rwanda.


Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27