Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri Dr Biruta yashyikirije João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yashyikirije João Lourenço wa Angola ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwo kwifuriza iki gihugu isabukuru y’imyaka 50 kimaze kibonye ubwigenge.

Ni ubutumwa yatanze ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwitabira uyu muhango wabereye muri Praça da República mu Mujyi wa Luanda.

Igihugu cya Angola cyabonye ubwigenge mu mwaka wa 1975 nyuma  yo kwigobotora ubutegetsi bw’abakoloni b’abanya- Portugal, mu ntambara yamaze imyaka 13.

U Rwanda na Angola ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

Ibihugu byombi binafitanye amasezerano mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imigenderanire ku buryo byakuriranyeho Visa ku baturage babyo.

Angola yabaye kandi umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.

Umubano w’u Rwanda na Angola umaze imyaka myinshi umeze neza
Minisitiri Dr Vincent Biruta yashyikirije Perezida João Lourenço ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwishimira imyaka 50 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27