Maj Gen Gatama yatangiye kuyobora Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique

Maj Gen Gatama yatangiye kuyobora Inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique

Maj Gen Emmy K. Ruvusha yahererekanyije ububasha na Maj Gen Vincent Gatama wamusimbuye mu nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique.

Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Mocimboa Dá Praia mu Ntara ya Cabo Delgado ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025.

Muri uwo muhango, aba bayobozi bombi bashimiye Ingabo na Polisi barangije ubutumwa bwabo ku bw’ubwitange bagaragaje n’ibyagezweho bifatika mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi.

Mu gihe bamaze bakorera muri iyi ntara, abagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya iterabwoba, aho bafashe uduce twinshi twari mu maboko y’imitwe y’iterabwoba. Ibyo bikorwa byatumye abaturage benshi bari baravuye mu byabo babasha gusubira mu ngo zabo.

Byongeye kandi, Ingabo z’ u Rwanda zatoje icyiciro cya mbere cy’Ingabo za Mozambique, banashimangira ubufatanye n’ingabo na polisi bya Mozambique, ndetse banafasha kubaka icyizere hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage.

Mu bari bitabiriye hari Itsinda ry’Abahuzabikorwa b’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, Abayobozi ba Polisi, Abashinzwe ibikorwa by’iperereza n’abandi basirikare.

Maj Gen Emmy Ruvusha yagizwe umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique tariki ya 20 Kanama 2024.

Guhera mu 2021, u Rwanda rwohereza inzego z’umutekano muri Mozambique gukorana n’izaho mu guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya kiyisilamu byari byarigaruriye Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017, bigatuma abaturage bava mu byabo.

Maj Gen Emmy K. Ruvusha yaherekanyije ububasha na Maj Gen Vincent Gatama
Abayobozi batandukanye b’inzego z’umutekano z’u Rwanda bafashe ifoto y’urwibutso
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27