Nyina wa Massamba Intore yitabye Imana

Nyina wa Massamba Intore yitabye Imana

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo Massamba Intore, ari mu gahinda ko gupfusha nyina umubyara Mukarugagi Ancille watabarutse kuri uyu wa Kane tariki 18 Nzeri 2025 ku myaka 83, azize uburwayi.

Massamba Intore yemeje iyo nkuru y’inshamugongo, abwira Imvaho Nshya ko umubyeyi we amaze imyaka myinshi arwaye, akaba yatabarutse amaze iminsi ine gusa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe.

Ati: “Atabarukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kanombe, yari amaze imyaka myinshi arwaye, ariko arakira kwa kundi kw’ababyeyi, arongera ararwara amaze iminsi ine gusa mu bitaro.”

Uretse Massamba Intore, uyu mubyeyi yareze benshi mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Lionel Sentore, Daniel Ngarukiye n’abandi benshi.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’igihe gito Jules Sentore uri mu buzukuru be ashyize hanze Alubumu yise Umudende mu gihe Lionel Sentore we aherutse mu Rwanda ubwo yamurikaga Alubumu yise ‘Uwangabiye’ yamuritse tariki 27 Nyakanga 2025.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma y’imyaka 13 umugabo we Sentore Athanase yitabye Imana kuko amakuru avuga ko yitabye Imana tariki 21 Werurwe 2012.

Ikiriyo kirabera ku Kimironko ahitwa Kwa Mushimire mu Karere ka Kicukiro.

Jules Sentore (iburyo), Massamba Intore na Teta Diana bari mu bahanzi barezwe na Mukarugagi Ancille
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27