Volleyball: Kwizera na Yakan babonye uruhushya rwo gutoza ku rwego rwa kabiri

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 26, 2022
  • Hashize imyaka 4
Image
Yakan Guma Lawrence (uwa gatatu ibumoso) na Kwizera Pierre Marchal (uwa kabiri iburyo)

Kwizera Pierre Marchal wakiniye ikipe y’igihugu akaba atoza ikipe ya REG VC ndetse na Yakan Guma Lawrence wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu babonye uruhushya rwo gutoza ku rwego rwa kabiri “FIVB Coaching  Level 2”.

 Uru ruhushya barubonye nyuma yo kwitabira  amahugurwa  “FIVB Level 2 Coaching Course  2022” yabereye i Nairobi muri Kenya kuva taliki 20 kugeza 24 Kamena 2022.

Kwizera Pierre Marchal

Aya mahugurwa akaba yarayobowe n’impuguke y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku Isi “FIVB”, Mustapha Ahchouche  ukomoka muri Maroc aho yari afatanyije n’Abanyakenya babiri,  Catherine Mabwi akaba ari impuguke ya FIVB ndetse na Paul Bitok, impuguke ya CAVB akaba yaranabaye umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda ubu ni  umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya mu bagore.

Kwizera Pierre Marchal  amaze imyaka isaga 4 yinjiye  mu butoza naho Yakan Guma Lawrence yasezeye mu ikipe y’igihugu umwaka ushize wa 2021  gusa akaba yari yatangiye gutoza aho ubu atoza ikipe ya  Orange Block Busters VC muri Uganda, umwaka ushize  akaba yarayihesheje igikombe cya shampiyona.

  • Imvaho Nshya
  • Kamena 26, 2022
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE