Umuhumuza ukekwaho itonesha yakoreye muri WASAC agiye gusomerwa

Umuhumuza ukekwaho itonesha yakoreye muri WASAC agiye gusomerwa

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwavuze ko Umuhumuza Gisèle wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), akaba ashinjwa ibyaha akekwaho kuba yarakoreye mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), azasomerwa ku wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin, yabwiye Imvaho Nshya ko mu byaha Umuhumuza Gisèle watawe muri yombi idosiye ye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha akekwaho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, ubushuti, urwango, gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, no gukoresha umutungo wa Leta mu buryo butagenwe.

Ibyaha ubushinjacyaha burega Umuhumuza busanga ari ibyaha bikomeye, ari yo mpamvu bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.

Yagize ati: “Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo, icyemezo kizasomwa ejo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.”

Umuhumuza arakekwaho ibyaha yaba yarakoze ubwo yari Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC, akaba ari umwe mu bayobozi bafunzwe mu idosye imwe na Prof Omar Munyaneza wari Umuyobozi wa WASAC Group.

Amakuru Imvaho Nshya yamenye ni uko ibyaha Umuhumuza akurikiranyweho birimo ibifitanye isano ya bugufi n’ibyo Prof. Omar Munyaneza n’abandi bafunzwe mu ntangiriro za Kanama bakurikiranyweho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27