Kwita Izina: Abana b’ingagi 40 bazitwa amazina muri Nzeri 2025

Kwita Izina: Abana b’ingagi 40 bazitwa amazina muri Nzeri 2025

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko abana b’ingagi 40 barimo 18 bavutse mu 2024 bagiye kwitwa amazina mu muhango wo Kwita Izina utegerejwe ku itariki ya 5 Nzeri 2025.

Uyu muhango uzabera munsi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu Kinigi mu Karere ka Musanze , ku nshuro ya 20 aho uzitabirwa n’abashyitsi bazaba bari kumwe n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’abaturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda no hanze yarwo.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB Irene Murerwa, yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye kwizihiza Kwita Izina ku nshuro ya 20 kuko ari ishingiro ryo kubuhangabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Yagize ati: “Twishimiye kwizihiza imyaka 20 ya Kwita Izina, ni ibirori bimaze kuba ikimenyetso cyo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ubufatanye n’umuco w’u Rwanda.

Tubikesha ubwitange budasubirwaho n’inkunga ikomeye y’abo bireba bose, barimo Guverinoma y’u Rwanda, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage.”

Mu nshuro 19 uyu muhango umaze kuba kuva mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi 397 bamaze guhabwa amazina, mu gikorwa cyishimirwa ku rwego mpuzamahanga kuko kinagaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije muri rusange.

Raporo ngarukamwaka y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) y’umwaka wa 2024, yerekanye ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 647 z’amadolari y’Amerika [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi.

Abana b’ingagi 40 bagiye kwitwa amazina
Umuyobozi Mukuru w’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Irene Murerwa, yagaragaje u Rwanda rwishimiye kwizihiza Kwita Izina kuko ari ishingiro ryo kubuhangabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27