U Rwanda na Algeria biyemeje ubufatanye mu bya gisirikare 

U Rwanda na Algeria biyemeje ubufatanye mu bya gisirikare 

Repubulika y’u Rwanda na Algeria  basinyanye amasezerano (MoU) agamije ubufatanye mu bya gisirikare, akaba ari intambwe ikomeye ishimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yasinywe ku wa 23 Nyakanga mu muhango wabereye mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu Algiers. 

U Rwanda rwahagarariwe n’itsinda ry’Ingabo riyobowe na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal ndetse bakaba  bakiriwe n’itsinda ry’ingabo z’icyo gihugu riyobowe n’Umugaba Mukuru akaba na Minisitiri w’Ingabo.Gen. Saïd Chanegriha. 

Impande zombi zavuze ko ayo masezerano ashyiraho urufatiro rutajejega rw’igihe kirekire kandi rwungukira bose  hashingiwe ku bwubahane no ku bumwe bw’Afurika.

Azafasha gusangira ubunararibonye mu igenamigambi rya gisirikare, amahugurwa, kongerera ubushobozi, ikoranabuhanga mu bya gisirikare, gusangira amakuru y’iperereza, kurwanya iterabwoba, no gutegura gushyira mu bikorwa imyitozo ihuriweho ya gisirikare.

Bagaragaje ko iyo ntambwe iganisha ku bufatanye bushingiye ku mutekano wa Afurika ndetse bigashimangira ubushuti bwimbitse bw’u Rwanda na Algeria bushingiye ku kwigira n’ubumwe bwa Afurika.

U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bushuti na dipolomasi, watangiye mu myaka yashize.

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kugirira muri icyo gihugu yasize hasinywe amasezerano 12 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. 

Amasezerano yasinywe harimo ay’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere, gukuraho Visa, itumanaho, imikoranire ya Polisi, inganda zikora imiti, ikoranabuhanga mu itumanaho, ubutabera, amahugurwa ya kinyamwuga, amashuri makuru, ubuhinzi ndetse n’iterambere ry’ishoramari.

Perezida Kagame yemeje ko ayo  masezerano ari urufunguzo rw’izindi nzira z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Algeria basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27