Mozambique: Byari umunezero mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 31

Mozambique: Byari umunezero mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora 31

Abanyarwanda batuye muri Mozambique bafatanyije n’inshuti z’u Rwanda bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu birori byaranzwe n’umunezero washimangiwe no gusabana bishimira intambwe igihugu kimaze gutera. 

Ni ibirori byabaye ku wa Gatatu tariki ya 09 Nyakanga 2025, witwabirwa n’Abanyarwanda batuye muri Mozambique, abayobozi mu nzego za Leta ya Mozambique, abahagaririye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Mozambique, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Mu ijambo ry’uhagarariye u Rwanda muri Mozambique Amb Col (Rtd) Donat Ndamage, yagarutse ku mateka mabi u Rwanda rwaciyemo, n’ubuzima bushya Igihugu gifite kuri ubu, anashimira uruhare n’ubwitange bw’Inkotanyi zabohoye Igihugu. 

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 31, ubu u Rwanda ari igihugu gitekanye cyubakiye ku bumwe, n’inzira y’amajyambere kandi rumaze kugera kuri byinshi birimo n’umutekano ndetse na demokarasi.

Yashimiye imibanire myiza iri hagati ya Mozambique n’u Rwanda n’amasezerano ku by’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano. 

Yaboneyeho umwanya wo gushima Ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique mu guhashya umutwe w’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado. 

Asoza ashimira Ubuyobozi bw’ibihugu byombi ku bimaze kugerwaho mu mibanire yabyo.

Minisitiri w’Ubuhinzi, Ibidukikije n’Uburobyi, Roberto Mito Albino, yashimiye u Rwanda ku bimaze kugerwaho mu mibanire y’ibihugu byombi. 

Yavuze ko yifuza kubona ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongera, ndetse bukagera ku mugabane w’Afurika, anashimira uruhare Abanyarwanda bagira mu guteza imbere ubukungu bw’Igihugu cyabo.

Ibirori kandi byaranzwe n’imbyino z‘itorero Ikirezi y’Ambasade y’u Rwanda, ndetse n’iry’Abanyamozambiki, habaye kandi n’ubusabane bw’abitabiriye bose.

Ibirori byaranzwe n’ibikorwa byo gusangira
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27