U Rwanda rwahaye Abanya-Gaza izindi toni 40 z’ibiribwa

U Rwanda rwahaye Abanya-Gaza izindi toni 40 z’ibiribwa

U Rwanda rwatanze toni 40 z’ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ku baturage bo muri Gaza nyuma y’imyaka Ibiri ako gace kibasiwe n’intambara.

Ni ku nshuro ya Kane u Rwanda rutanze inkunga ku banya-Palestine kuva mu 2023, kuko bwa mbere byari byakozwe mu Ukwakira, inshuro ya kabiri bikorwa mu Ugushyingo 2024, Iya gatatu bikorwa mu Gicurasi uyu mwaka.

Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Muryango w’abagiraneza, Jordan Hashemite Charity Organization. Yanyujijwe muri Jordanie, igihugu gihana imbibi na Palestine, kinacumbikiye benshi mu banya-Palestine.

Umwaka wa mbere u Rwanda rwari rwatanze toni 16 z’inkunga y’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti. Iya kabiri hatanzwe toni 19 z’ibiribwa (birimo ibigenewe abana), imiti n’ibikoresho byo kwa muganga,

Ni mu gihe inshuro ya gatatu iheruka rwari rwatanze toni 20 zirimo z’ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

Kuva intambara yatangira hagati ya Israyeli na Hamas mu 2023, imaze guhitana abasaga ibihumbi 55.

U Rwanda rwatanze inkunga igamije gufasha abaturage bo muri Gaza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27