Muhanga: Hasorejwe imikino  ihuza ibigo by’amashuri 

Muhanga: Hasorejwe imikino  ihuza ibigo by’amashuri 

Mu Karere ka Muhanga mu mpera z’icyumweru gishize taliki 04 na 05 Kamena 2022 hasorejwe imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye “Amashuri Kagame Cup 2022” mu mupira w’amaguru, Handball, Rugby, Netball na Sitball.

Iyi mikino ikaba yarakurikiranwe na Minisitiri wa Siporo “MINISPORTS”, Munyangajuru Aurore Mimosa n’abandi bayobozi bari baturutse mu mashyirahamwe y’imikino itandukanye.

Minisitiri wa Siporo , Munyangajuru Aurore Mimosa

Uko imikino yagenze

Mu mukino wa Handball mu bahungu,  ikipe ya ES Kigoma ni yo yegukanye igikombe itsinze ADEGI ibitego 30 kuri 26 naho mu bakobwa Kiziguro SS yegukana igikombe itsinze Institut Ste Famille de Nyamasheke ibitego 32 kuri 24.

Mu mupira w’amaguru, mu bahungu, ikipe ya ES Gasiza  yatsinze College Islamique de Bugarama penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 0-0. Mu bakobwa, IP Mukarange yegukanye igikombe itsinze ES Mutunda igitego 1-0.

Mu mukino wa Rugby, mu bahungu, ikipe ya Lycée de Ruhango  yegukanye igikombe itsinze ES Nyanza ibitego 36 kuri 5.

Muri Netball, ikipe ya GS St Aloys Rwamagana yatsinze GS Gahini amanota  46-31.

Muri Sitball, ikipe ya GS Bushyanguhe yegukanye igikombe. Muri iki cyiciro amakipe yari yakinnye hagati yayo, igikombe gitwarwa n’iya mbere.

Biteganyijwe ko mu minsi ya vuba ari bwo hazatangazwa igihe imikino ya nyuma muri Volleyball na Basketball izabera n’aho izakinirwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27