Chees: Hatoranyijwe abakinnyi 10 bazitabira irushanwa mu Buhinde

Chees: Hatoranyijwe abakinnyi 10 bazitabira irushanwa mu Buhinde

Mu mpera z’icyumweru gishize hasojwe irushanwa ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Chees mu Rwanda “FERWADE”, iri rushanwa rikaba ryari rigamije gutoranya abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi  rizabera mu Buhinde.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 44 “World Chess Olympiad 2022” ryagombaga  kubera i Moscow mu Burusiya ariko kubera ibibazo by’intambara ryimurirwa mu Buhinde aho rizabera Chennai kuva taliki 28 Nyakanga kugeza 10 Kanama 2022.

Mu irushanwa ryo gushaka abazitabira hitabiriye abakinnyi 22 aho mu bagabo  abakinnyi 5  bitwaye neza ari bo bazaserukira u Rwanda. Aba ni Barajiginywa Anastase, Goyal K., Nditabiriye Lionel, Nduwayesu Maranathe na Murenzi Hassani.

Mu bagore hari Ngwinondebe Amanda, Mbabazi Joana, Katushabe Winnie, Ikirezi Bethlehem na Umutoni Nadine.

Iyi mikino “World Chess Olympiad 2022” biteganyijwe ko izitabirwa n’amakipe 343  yo mu bihugu 187.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu byiciro byombi biteganyijwe ko bazahaguruka mu i Kigali  taliki ya 27 Nyakanga 2022.

Uretse iyi mikino irimo gutegurwa, muri FERWADE batangaza ko ubu barimo gutegura imikino yo Kwibuka  abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira taliki 10 risozwe 12 Kamena 2022. Ibihugu  birimo Uganda, Afghanistan,Kenya, South Sudan,u Burundi, u Rwanda  ndetse n’ibindi bitandukanye bishobora kwitabira iyi mikino yo Kwibuka.

Perezida wa FERWADE, Ben Tom Zimurinda yemeza ko kuba iri rushanwa ryo Kwibuka rizaba mbere gato ya “Olympiade” bizafasha abakinnyi bazahagararira u Rwanda kwitegura neza.

Perezida wa FERWADE, Ben Tom Zimurinda
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27