Kung Fu Wushu: Ikipe ya Black Eagle Ngoma yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kung Fu Wushu: Ikipe ya Black Eagle Ngoma yegukanye irushanwa ryo Kwibuka
Ikipe ya Black Eagle Ngoma

Ikipe ya Black Eagle Ngoma ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka abari mu muryango mugari wa siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “RKFWF Genocide Memorial Tournament 2022” ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda “RKWF” ku bufatanye na Komite Olempike  y’u Rwanda na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”

 Irushanwa ryabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara ku Cyumweru taliki 29 Gicurasi 2022   ryitabiriwe n’amakipe 23 yaturutse mu Ntara zose z’igihugu. Abakinnyi bitabiriye ni 73 barimo  abakobwa 17 n’abahungu 56.

Ikipe ya Black Eagle y’i  Ngoma ni yo yegukanye irushanwa aho yegukanya imidali 8 harimo  imidali 4 ya Zahabu, ibiri  ya Feza n’indi 2 y’Umuringa.

Iyi kipe yitwaye neza mu bijyanye no kwiyereka “Taolu” cyane mu cyiciro cy’abari hagati y’imyaka 10 na 15   aho  mu bakobwa,  Ishimwe Zulfat yegukanye umudali wa zahabu n’uwa Feza. Mu bagabo, Ibyikora Egide na we yitwaye neza yegukana imidali 2 ya zahabu.

Abandi bafashije iyi kipe kwitwara neza barimo Iranzi Nuhu Amri wegukanye umudali wa Zahabu n’Umuringa ndetse na Umuhire Belise wegukanye umudali wa Feza n’uw’Umuringa.

Iri rushanwa ryaherukaga gukinwa muri 2019 ubwo ryitabirwaga n’ibihugu 6 birimo Kenya, Tanzania, RDC, Burundi, u Bushinwa n’u Rwanda. Muri  iyi mikino yari yitabiriwe n’abakinnyi basaga 133, u Rwanda ni rwo rwaje ku mwanya wa mbere aho rwegukanye imidali 35 yose hamwe. Ikipe yaje ku mwanya wa kabiri ni  u Burundi bwegukanye imidali 6, Kenya (3), Tanzania (2) naho RDC yegukana umudali umwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ivan

Rwanda Kung Fu wushu imbere cyane

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27