Col (Rtd) Ruhunga yakoze ihererekanyabubasha na Col Kabanda ku buyobozi bwa RIB

Col (Rtd) Ruhunga yakoze ihererekanyabubasha na Col Kabanda ku buyobozi bwa RIB

Uwari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col (Rtd) Jeannot Ruhunga yahererekanyije ububasha na Col Pacifique Kayigamba Kabanda wamusimbuye kuri uyu mwanya.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Mata 2025 ku cyicaro gikuru cy’uru rwego ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Ku wa 26 Werurwe 2025, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida wa Repubilika Paul Kagame yagize Col Pacifique Kayigamba Kabanda Umunyamabanga Mukuru wa RIB asimbuye Col (Rtd) Jeannot Ruhunga wayoboraga uru rwego kuva rwashyirwaho muri Mata 2017.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Pacifique Kabanda, yavuze ko mu nshingano aherutse kurahirira azakomereza ku musingi washyizweho w’ubufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi byiza kandi mu mucyo.

Uwari Umunyamabanga Mukuru Col (Rtd) Jeannot  Ruhunga yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yaramugiriye icyizere cyo kuyobora Urwego rwari rushya ndetse n’impanuro atahwemye kubaha kugira ngo RIB irusheho kuzuza inshingano yahawe. Yanishimiye aho urwego rugeze, anifuriza Umunyamabanga Mukuru umusimbuye imirimo myiza.

Col Kabanda wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB yari asanzwe ari umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda, yijeje ko azakomereza ku musingi washyizweho w’ubufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi byiza
Col (Rtd) Jeannot Ruhunga  yashimiye Perezida wa Repubulika  wamugiriye icyizere cyo kuyobora Urwego rwari rushya mu 2017
Col Pacifique Kayigamba Kabanda asinya ku mpapuro z’ihererekanyabubasha
Col (Rtd) Jeannot Ruhunga  ashyira umukono ku mpapuro z’iheretrekanyabubasha
Umuhango w’ihererekanyabubasha witabiriwe n’abakozi ba RIB
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27