Imiryango ikorera mu Rwanda yabujijwe kugirana umubano na Guverinoma y’u Bubiligi

Imiryango ikorera mu Rwanda yabujijwe kugirana umubano na Guverinoma y’u Bubiligi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwatangaje ko imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu hakiyongeraho n’imiryango ishingiye ku myemerere ibujijwe kugirana umubano uwo ari wo wose na Guverinoma y’u Bubiligi.

RGB itangaje ibi mu gihe ku itariki ya 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rucanye umubano n’igihugu cy’u Bubiligi.

U Rwanda rwavuze ko rwafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi ya gikoloni.

Itangazo rya RGB rigira riti: “Turamenyesha abantu bose ko dushingiye ku cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ku itariki 17 Werurwe 2025 cyo gucana umubano n’Ubwami bw’u Bubiligi, Imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere ikorera mu Rwanda, ibujijwe kugirana umubano uwo ari wo wose na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byayo.”

Ubuyobozi bwa RGB bwavuze ko mu bibujijwe harimo; imikoranire yose, ubufatanye na Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byayo, imiryango itari iya Leta n’izindi gahunda zose na bwo zirabujijwe.

Imishinga n’andi masezerano byari bitararangira mu bigo bya Leta y’u Bubiligi, bigomba guhita bihagarara nkuko bigaragara mu itangazo rya RGB.

RGB ikomeza igira iti: “Nta nkunga, inguzanyo, impano n’umusanzu ushingiye ku bukungu bizakirwa cyangwa ngo bisubizwe Guverinoma y’u Bubiligi, ibigo byo mu Bubiligi ndetse n’ibya Leta y’u Bubiligi.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere rwavuze ko uzanyuranya n’aya mabwiriza, azabihanirwa.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse kumenyesha iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko u Bubiligi bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n’aho bwanze Ambasaderi warwo Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Blessed

Kera bahagarika France mu Rwanda ndibukako Ecole Française yafunze…. abana bakajya kwicara iwabo mu gihe bari gushakisha andi mashuli, none ko muhagaritse ubu biligi bivuze ko na Ecole belge nayo absnyeshuli bigaye barataha?
Ahaaaa….

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27