Umukino wa Cricket mu  minsi iri imbere uzaba ukomeye-Msaale

Umukino wa Cricket mu  minsi iri imbere uzaba ukomeye-Msaale
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Steven Musaale

Taliki 15 Gicurasi 2022 hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo mu mukino wa Cricket “RCA T20 Cup Men Division  1 & 2” aho ikipe  ya Zonic Tigers CC mu cyiciro cya mbere na IPRC-Kigali CC   mu cyiciro cya kabiri zegukanye igikombe.

Mu bakobwa, taliki 22 Gicurasi 2022 ni bwo hasojwe shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri  “ 2022 RCA T20 Cup Women Division 1 & 2” aho ikipe ya Sorwathe CC yegukanye igikombe mu cyiciro cya mbere nyuma yo  gutsinda  ku mukino wa nyuma ikipe ya Indatwa Hampshire CC.

Aya makipe yegukanye ibikombe yaba mu bagabo n’abagore agizwe n’abakinnyi bakiri bato  kuko nka Zonic Tigers CC  na IPRC Kigali abakinnyi bayo bafite hagati y’imyaka 18 na 21 mu gihe ikipe ya Sorwathe CC mu bakobwa abakinnyi bayo bafite hagati y’imyaka 17 na 18.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Steven Musaale agaragaza ko kuba abana ari bo bigaragaje muri shampiyona y’uyu mwaka ari icyerekana ko  mu minsi iri imbere umukino wa Cricket uzaba ukomeye cyane.

Akomeza avuga ko  bamaze imyaka irenga  20 batoza abakiri bato  umukino wa Cricket kandi birimo gutanga umusaruro.

Ati : “ Umukino ugitangira mu ikipe y’igihugu harimo abahinde benshi ariko ubu hasigayemo umwe wenyine, birerekana ko rero abana bacu bamaze kumenya umukino”.

Akomeza avuga ko kubona abana baturuka za Kinihira n’abandi bakina umukino wa Cricket bigaragaza ko urimo kugenda ukwirakwira mu gihugu hose.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27