Imikino y’abakozi: BK yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Imikino y’abakozi: BK yegukanye irushanwa ryo Kwibuka
Kapiteni w'ikipe ya BK BBC ashyikirizwa igikombe

Ikipe ya BK BBC ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 ryateguwe n’ishyirahamwe ry’imikino y’abakozi mu Rwanda “ARPST”.

Iyi mikino yabaye taliki  21 na 22 Gicurasi 2022 ibera  ku kibuga cya Stecol Corporation  mu Karere ka Gasabo.

Ku wa Gatandatu taliki 21 Gicurasi 2022 hakinwe imikino ya ½  yitabiriwe n’amakipe ane yitwaye neza mu mwaka wa  2019-2020. Ikipe ya RwandAir BBC yatsinze Stecol BBC mu gihe BK BBC yatsinze Minisiteri y’Ingabo  “MoD BBC”.

Taliki  22 Gicurasi 2022  hakinwe umukino wa nyuma n’uwo guhatanira umwanya wa gatatu. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Stecol BBC yatsinze  MoD BBC amanota 69-61 naho ikipe ya BK BBC  yegukana igikombe itsinze RwandAir BBC amanota 98 kuri 78.

RwandAir yabaye iya kabiri
Stecol BBC

Perezida  wa ARPST, Mpamo Thierry yavuze ko yishimira uko iri rushanwa ryagenze kandi ashimira amakipe yaryitabiriye. Ati : “Icya mbere ni uko irushanwa ryagenze neza. Hitabiriye amakipe ane kubera ikibazo cy’igihe. Umwaka ushize twari twateguye imikino ya Volleyball, ubu duteguye iya Basketball, utaha wenda tuzategura umupira w’amaguru.”

Perezida  wa ARPST, Mpamo Thierry

Iri rushanwa ryo Kwibuka  ryateguwe  ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, ARPST ndetse na Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27