Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye urwibutso rwa Anitkabir

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye urwibutso rwa Anitkabir

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye urwibutso rwa Anitkabir ahashyinguye Mustafa Kemal Ataturk wabaye Perezida wa mbere wa Turukiya, ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Perezida wa Repubulika Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakomeje kugirira uruzinduko rw’akazi i Ankara muri Turikiya. 

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ahura na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdoğan kuri uyu wa Kane, bakagirana ibiganiro mu muhezo biza gukurikirwa no guhura kw’amatsinda ahagarariye ibihugu byombi. 

Biteganyijwe kandi ko Abakuru b’Ibihugu byombi batanga ubutumwa ndetse bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru. 

Umubano w’u Rwanda na Turukiya wateye imbere byihuse kuva ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade i Ankara mu 2013. Mu mwaka wakurikiyeho, iki gihugu na cyo cyafunguye Ambasade i Kigali.

Mu rwego rwo gushimangira uyu mubano, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yasuye u Rwanda muri Gicurasi 2016, hasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye bwa Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga, mu burezi no korohereza abinjira muri ibi bihugu.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Turukiya zifitanye amasezerano y’ubufatanye 18, arimo ayo guteza imbere umuco, ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Amwe muri aya masezerano yashyizweho umukono muri Mutarama 2023, ubwo Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Turukiya bwari ku gaciro ka miliyoni 21 z’amadolari ya Amerika mu 2018, kagera kuri miliyoni 78,4 z’amadolari mu 2020.


Amafoto: Village Urugwiro

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27