Abagore bari muri Siporo y’u Rwanda baganiriye ku bibazo bahura nabyo n’uko byakemuka
Kuva taliki 19 kugeza 20 Gicurasi 2020, Komite Olempike y’u Rwanda binyuze muri Komisiyo y’abagore ku nkunga ya Olympic Solidarity hateguwe amahugurwa y’iminsi 2 “Smart Women-Smart Sport” mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo byugarije umugore muri siporo nk’ihohoterwa, umubare ukiri muto mu nzego zifata ibyemezo muri siporo n’ibindi.
Aya mahugurwa arimo kubera muri Centre d’Acceuil Bonne Espérance -Kicukiro yitabiriwe n’abantu 38 barimo abagore 33 bava mu mashyirahamwe y’imikino, abakinnye imikino Olempike ndetse n’ibigo biri muri gahunda ISONGA “Sports Centers of Excellence in Schools”.
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Kayitesi Zaina akaba abarizwa mu ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri mu Rwanda atangaza ko uyu mwanya bawishimiye kuko barebeye hamwe uruhare rw’umugore mu iterambere rya siporo ndetse banarebera hamwe ihohoterwa rishobora gukorerwa umwana w’umukobwa bikamubuza gukomeza gahunda y’iterambere rya siporo . Ikindi ni uburyo bwo kureba ibijyanye no gushaka impano, uko bikorwa n’uko byatanga umusaruro.

Agaruka ku mahirwe abagore bafite muri siporo, Kayitesi yavuze ko hambere bihezaga ariko ubu bigenda bihinduka nubwo bikenewe gukomeza gushyirwamo ingufu kugira ngo abagore bibone muri siporo zose.
Uwamahoro Ariane ukuriye Komisiyo y’abagore muri Komite Olempike y’u Rwanda, avuga ko bateguye aya mahugurwa nyuma yo kubona ko hari ibikenewe gukorwa kuko hari ibikibangamiye iterambere rya siporo y’abagore birimo ihohoterwa mu buryo butandukanye n’ibindi.
Yakomeje avuga ko hari ikibazo cyo gushaka impano z’abakiri bato ndetse no kujya mu nzego zifata ibyemezo bigatuma siporo mu cyiciro cy’abagore idatera imbere.

Uwamahoro avuga ko igikenewe cyane gukorwa ari uguhindura imyumvire kuko ari yo ituma umuntu asubira inyuma. Akomeza avuga ko bashishikariza abanyuze muri siporo gufasha barumuna babo kuko nibazamuka babarebeho bizatuma bazamura urwego bityo siporo y’abagore igere ku rwego rushimishije.
Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama yavuze ko iyi gahunda yateguwe kugira ngo harebwe uko izi mbogamizi abagore bahura nazo muri siporo zavaho kugira ngo na bo bagere ku rwego rwiza.

Yakomeje avuga ko bitagera ku rwego rw’abagabo aka kanya ariko ko nihabaho ubufanye hari ikizahinduka abagore nabo bakagera ku rwego rushimishije muri siporo.
Komite Olempike y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abanyamuryango bayo ari yo mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda mu guteza imbere imikino bafite mu nshingano, hategurwa amahugurwa atandukanye hagamijwe guteza imbere urwego rw’imiyoborere, imitoreze, imisifurire, uburinganire muri siporo ndetse na gahunda zigenerwa gufasha abakinnyi bafite impano.
Ibi bikaba bikorwa hagamijwe guteza imbere siporo y’u Rwanda muri rusange ku bufatanye na Ministeri ya Siporo.


