Volleyball : Ikipe ya APR VC na RRA VC zaserukiye u Rwanda mu mikino y’Afurika
Kuva taliki 19 Gicurasi kugeza 01 Kamena 2022 mu mujyi wa Kelibia muri Tunisia hazabera imikino y’Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore « African Women’s Volleyball Club Championship 2022 ».
Iri rushanwa ribaye nyuma y’imikino y’Afurika mu bagabo “Men’s African Volleyball Clubs Championship 2022” nayo yeberaga muri Tunisia kuva taliki 08 kugeza 16 Gicurasi 2022.
Muri iyi mikino, ikipe ya APR VC na RRA VC ni zo yaserukiye u Rwanda aho zahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 19 Gicurasi 2022 zerekeza muri Tunisia.
Ikipe ya RRA VC yaherukaga muri iyi mikino muri 2019 aho yasoreje ku mwanya wa 10 naho APR VC yo yaherukagayo muri 2017 na yo ikaba yarasoreje ku mwanya wa 10. Ikipe ya RRA VC kugeza ubu ni ifite agahigo ko kwitwara neza muri iyi mikino kuko muri 2018 yasoreje ku mwanya wa 5.
Abakinnyi amakipe yombi azifashisha
APR VC: Uwera Lea, Uwera Prisca, Kabatesi Judith, Mukamana Denyse,Dusabe Flavia, Musabyemariya Donatha, Uwiringiyimana Albertine, Mushimiyimana Espérance, Bayija Yvonne, Nyirahabimana Marie Divine, Munezero Valentine, Uwimana, Mukantambara Seraphine na Musabyimana Penelope.
Umutoza mukuru ni Siborurema Florien akaba yungirijwe na Umutesi Rubayiza Marie Josée.

RRA VC: Nishimwe Claire, Ndagijimana Iris, Muhoza Louise,Akimanizanye Ernestine, Musaniwabo Hope, Izabayo Regine, Gaoleseletse Gasekgorwe, Uwamariya Jacqueline, Yankurije Francoise, Teta Zulfat, Nzamukosha Olive, Umutesi Marie Paul na Uzamukunda Fillette.
Umutoza mukuru ni Mudahinyuka Christophe uzaba yungirijwe na Kabila Marie Chantal.

