RIB yerekanye abakekwaho inzoga z’inyiganano barimo n’uwahaye ruswa umugenzacyaha

RIB yerekanye abakekwaho inzoga z’inyiganano barimo n’uwahaye ruswa umugenzacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 10 bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasharu bafashwe mu bihe bitandukanye by’Ukwakira uyu mwaka bakekwaho ibyaha byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge barimo n’uwahaye ruswa umugenzacyaha.

 Abo bantu 10 biganaga inzoga z’inganda zisanzwe zizwi bagashyiraho ibirango byazo ndetse  bakazigurisha Abanyarwanda.

Ubwo bafatwaga uwitwa Nshimiyimana Turahirwa Albert yahaye ruswa Umugenzacyaha wa RIB ngo amurekure adakurikiranwa agerageza kumuha amafaranga y’u Rwanda hafi milyoni 5 muri miliyoni 7 yari yamwemereye ariko birangira atawe muri yombi, bituma mu byaha akurikiranyweho hiyongereyemo icyo gutanga indonke.

Muri abo kandi harimo uwari Mutwarasibo witwa Uwimana Claudette aho bakoreraga iwe mu nzu banamwishura amafaranga y’umurengera akabahishira.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thiery yagaragaje, abo bantu uko ari icumi bafashwe  batatu muri bo ari bo bakoraga mu buryo buzwi mu gihe abandi barindwi bakoraga nk’ibyitso byabo.

Yavuze ko aba bose bakurikiranyweho ibyaha bigera kuri bine kandi bihanishwa ibihano bitandukanye aho igito kirimo ari imyaka ibiri kugeza ku myaka irindwi.

Ati: “Ibyaha bine birimo gutanga indonke, kunyereza umusoro, iyigana no guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima bwe.”

Abo bantu bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye zirimo iya Rusororo na Kimironko.

Ibyafashwe bifite agaciro ka miliyoni 31 n’imisago aho litiro 347 zifite agaciro ka miliyoni 2, imifuniko ifite agaciro ka milliyoni 27 n’imisago na tembure za milyoni 1 irengaho make.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
MUSABYIMANA Olivier

Nkurikije ibigaragara ku mafoto, aba bantu bashobora kuba barize ndetse bakaba ari inzobere mu byerekeye inganda zikora ibinyobwa bisembuye Bakwiye kuganirizwa bakajya mu murongo bagakorera igihugu. Merci

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27