Table Tennis:  Abakinnyi babiri bagiye guhagararira u Rwanda muri Ethiopia

Table Tennis:  Abakinnyi babiri bagiye guhagararira u Rwanda muri Ethiopia

Kuri uyu wa Kane taliki 05 Gicurasi 2022, i Addis Abeba muri Ethiopia hatarangira irushanwa rihuza ibihugu byo muri Afurika y’u Burarasirazuba mu mukino wa Table Tennis “East Africa Regional Table Tennis Championships 2022”.

Iri rushanwa  ryitabiriwe n’abakinnyi babiri b’u Rwanda ari bo Hahirwabasenga Didier  na Niyonizigiye Eric. Aba bakinnyi bakaba bahagurutse ku mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Gicurasi 2022 berekeza i Addis Abeba aho bari kumwe na Ishimwe Francois Regis.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda “ RTTF” butangaza ko aba bakinnyi batoranyijwe mu bandi 10   bari batoranyijwe n’umutoza w’impuguke y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umukino wa Table Tennis “ITTF”, Cédric Rouleau mu irushanwa ryakozwe ubwo habaga amahugurwa y’iminsi 10 y’abatoza kuva taliki 17 kugeza 26 Mutarama 2022.

Iri rushanwa rizasozwa taliki 08 Gicurasi 2022 rishobora kwitabirwa n’ibihugu byo muri aka Karere birimo  Uganda, Ethiopia, Kenya, Tanzania, u Rwanda, Somalia, South Sudan, Sudan, Eritrea, Djibouti, Seychelles, Comoros, Mauritius, na Madagascar.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27