CAN 2023 : Ikipe y’u Rwanda yetewe mpaga

CAN 2023 : Ikipe y’u Rwanda yetewe mpaga

Ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yatewe mpaga  kubera gukinisha Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo ataramwemereraga gukina.

Iyi kipe y’u Rwanda iri  mu itsinda L mu gushaka itike ya CAN 2023 izabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha muri Mutarama na Gashyantare 2024 hamwe na Mozambique, Senegal na Benin.

Taliki 07 Kamena 2022, ubwo ikipe y’u Rwanda yakinaga na Senegal, umukinnyi  w’u Rwanda, Muhire Kevin yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 60. Mu mukino w’umunsi wa 3, taliki 22 Werurwe 2023 ubwo ikipe y’u Rwanda yanganyaga na Benin igitego 1-1, Muhire Kevin na bwo yabonye ikarita y’umuhondo itaramwemereraga gukina umukino w’umunsi wa kane.

Taliki 29 Werurwe 2023 mu mukino wo kwishyura hagati yu Rwanda na Benin wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Muhire Kevin yabanje mu kibuga aho aya  makipe yanganyije igitego1-1. Nyuma ikipe ya Benin yatanze ikirego, ku ruhande rw’u Rwanda bireguza ko iyi karita y’umuhondo yahawe Muhire Kevin muri Benin batigeze bayihabwa muri raporo ya CAF ndetse biza no kugaragara ko umusifuzi w’uyu mukino atayanditse.

Muhire Kevin yabanje mu kibuga ku mukino wo kwishyura wa Benin

Nyuma rero y’aho akanama  gashinzwe imyitwarire  mu CAF gateranye kafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ibisobanuro byatanzwe n’u Rwanda kemeza ko ikipe y’igihugu iterwa mpaga  bivuze ko ikipe ya Benin ihabwa amanota 3 n’ibitego 3.

Kuri ubu muri iri tsinda, Senegal irayoboye n’amanota 12 ikaba yaramaze kubona itike, Benin yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 4 inganya na Mozambique iri ku mwanya wa 3 naho ikipe y’u Rwanda iri  ku mwanya wa nyuma wa 4 n’amanota 2.

Biteganyijwe ko taliki 18 Kamena 2023, ikipe y’u Rwanda izakina na Mozambique naho muri Nzeri 2023 ikine na Senegal.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27