Yvan Muziki na Marina bahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yvan Muziki na Marina bahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe u Rwanda n’Isi barimo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi Yvan Muziki na Marina bahimbye indirimbo bise ‘Warababaye Never Again’ ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyo ndirimbo aba bahanzi bagaragaza ko umubabaro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize uhagije nta wundi bazagira kandi nk’Abanyarwanda bakiri bato bazarinda ejo hazaza h’u Rwanda.

Muri iyo ndirimbo bagize bati: “Icyizere cyavuye mu marira, urumuri ruva mu mwijima none ubu u Rwanda ruraganje, igiti cyarashibutse. Twahisemo kubaho imbabazi ziratwubaka, warababaye ndabizi imivu y’amaraso n’umwijima ukabije nyuma y’amarira turibuka twiyubaka, abo wibarutse twese turi ‘Never Again.”

Bakomeza bagaragaza ko Inkotanyi zikivuka kandi n’ababyiruka batazemera ko u Rwanda rwongera gusubira mu icuraburindi habaho urwango nk’urwanzwe Abatutsi kugeza aho abasaga miliyoni bishwe.

Bati: “Gupfa tuzira uko twavutse ntibizasubira (Never Again), kwicwa agashinyaguro […] Mwadukunze urw’Inkotanyi tubakunda urw’Inkotanyi kandi Inkotanyi zivuka buri munsi. Ntawasiba amateka yanditswe n’amaraso. Amajwi yacecekeshejwe ntateze kuzibagirana nubwo amajoro yari maremare urumuri rwaraje mu mitima.”

Basoza bagaragaza ko u Rwanda rwiyubatse kandi ko nk’urubyiruko bazakomeza kubungabunga ibyagezweho ndetse Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda ukundi byose bikaza bishimangira insanganyamatsiko yo Kwibuka igira iti ‘Twibuke Twiyubaka’.

Yvan Muziki na Marina bavuga ko nk’abakiri bato bazarinda u Rwanda urwango
Bakoze indirimbo bise “Warababaye Never Again” bashimangira ko Jenoside itazongera kubaho
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27