Yashumbushijwe inka 24 nyuma yo gupfusha 9 zikubiswe n’inkuba

Yashumbushijwe inka 24 nyuma yo gupfusha 9 zikubiswe n’inkuba
Kobusingye wagize ibyago inka ze 9 zigakubitwa n'inkuba amaze gushumbushwa inka 24 (Foto Intara y'Iburasirazuba).

Kobusingye Scovia utuye mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare wabuze inka icyenda zikubiswe n’inkuba zigahita zipfa, ubu yamaze gushumbushwa inka 24.

Mu nteko z’abaturage zabaye kuri uyu wa Kabiri, Meya Gasana Stephen yashimiye abamushumbushije.

Ni nyuma y’uko ku cyumweru taliki ya 14 Kanama 2022, ubwo imvura yagwaga, inkuba yakubise inka ze zigera kuri 36, icyenda (9) muri zo zigahita zipfa.

Uyu muturage yatangaje ko mu gitondo ari bwo bamenye amakuru ko inka ze zakubiswe n’inkuba nubwo mu masaha ya nijoro bumvise inkuba ikubita.

Icyo gihe yagize ati: “Inkuba yakubise nka saa tanu z’ijoro, twabimenye nka saa kumi, tugiye mu rugo rw’inka tubyutse, dusanga inka zapfuye. Inka zose zari 36 hapfa icyenda (9). Inka z’amajigija zakamwaga n’imfizi yazo. Inka zirindwi zari zifite inyana, imwe yahakaga, indi n’imfizi yazo.”

Kobusingye yatangaje ko ari igihombo kinini kuko izo nka zatangaga umukamo. Ku bijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo yavuze ko atari abufite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Umutesi Hope yashishikarije abaturage muri rusange kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27