Weasel yashinje UPRS kunyunyuza imitsi ye na Radio

Weasel yashinje UPRS kunyunyuza imitsi ye na Radio

Umuhanzi uri mu bakundirwa ijwi rye muri Uganda Weasel yatangaje ko yahagaritse imikoranire n’Ishyirahamwe rishinzwe kurengera uburenganzira bw’abahanzi muri Uganda (UPRS) muri gahunda yo gucunga indirimbo z’itsinda rya Goodlyfe yari ahuriyemo na Radio kuko yabyise ko icyo bakora ari ukubanyunyuza imitsi gusa.

Ni umwanzuro yatangaje abinyujije mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa UPRS anayisangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026, abamenyesha ko atagishaka gukorana n’iryo shyirahamwe.

Ni Ibaruwa yari ifite umutwe ugira uti: “Gusesa byihutirwa guhagarika ububasha bwo kuduhagararira no gukura ibihangano byacu mu micungire ya UPRS – Goodlyfe Magic Limited ikorera ku izina rya Radio & Weasel.”

Muri iyo baruwa Weasel usigaye abarizwa muri Goodlyfe wenyinye kuko Radio babanaga muri iryo tsinda yitabye Imana, yanditse asaba ko nyuma y’iyo baruwa imikoranire igomba guhagaragara byihutirwa.

Yaditse ati: “Nyakubahwa, Twebwe, Goodlyfe Magic Limited, ikorera ku izina rya Radio & Weasel, tubandikiye tubamenyesha ku mugaragaro ko duhagaritse byihutirwa amasezerano yahaga ‘Uganda Performing Rights Society (UPRS)’ ububasha bwo kuduhagararira no gucunga ibihangano byacu byose by’umuziki.”

Weasel yakomeje avuga ko icyamurakaje kurushaho ari uko UPRS yamumenyesheje ko indirimbo za Goodlyfe zinjije amafaranga angana na 285,498 UGX mu gihe cy’amezi 18, nyamara ngo zakomeje gucurangwa cyane kuri radiyo, televiziyo, mu bitaramo no mu bindi bikorwa bitandukanye akaba akeka ko iryo shyirahamwe ritashyizeho ibiciro bihagije.

yagize ati: “Aya mafaranga ntajyanye n’uburyo indirimbo zacu zakoreshejwe mu gihugu hose. Ibi bigaragaza kutubahiriza inshingano no kutugirira icyizere nk’abafite uburenganzira ku bihangano.”

Asoza agaragaza impungenge z’uko niba indirimbo z’itsinda rya Goodlyfe, ryigeze kuba mu yakomeye muri Uganda, zishobora kwinjiza amafaranga make nk’ayo, biba bigoye kwizera ko abahanzi bakizamuka bashobora kungukira mu byavuye mu byuya byabo muri uwo murongo wo kwishyurwa amafaranga y’uburenganzira ku bihangano.

Weasel yanasabye UPRS guhita ikura indirimbo zose za Goodlyfe muri gahunda yayo yo gukusanya no kugabanya amafaranga y’uburenganzira ku bifuza kuzicuranga, ko nitabyubahiriza azayirega.

Mu ibaruwa ye yunganirwa n’abanyamategeko, Weasel yanavuze ko ashobora kurega UPRS ku byaha birimo kurenga ku burenganzira bw’umwanditsi, kutubahiriza amasezerano, gukoresha nabi inshingano ndetse n’uburiganya.

Weasel atangaje ibi nyuma y’imyaka 8 mugenzi we Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio, babanaga mu itsinda rya Goodlyfe yitabye Imana, kuko Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 1 Gashyantare 2018, nyuma yo kwitaba Imana azize ibikomere byo mu mutwe yari yagize akuwe mu bitaro yari arwariyemo i Kampala.

Weasel yahagaritse imikoranire n’ishyirahamwe rya UPRS ayishinja uburangare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27