Volleyball: REG VC na Police WVC begukanye irushanwa ryo Kwibohora

Volleyball: REG VC na Police WVC begukanye irushanwa ryo Kwibohora

REG VC mu bagabo na Police WVC mu bagore, ni yo makipe yitwaye neza yegukana Irushanwa ryo kwizihiza imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye. Iri rushanwa ry’iminsi ibiri ryakinwaga ku nshuro ya gatatu ryitabiriwe n’amakipe 4 ya mbere mu mwaka ushize wa Shampiyona mu bagore n’abagabo ryasojwe ku wa 3 Nyakanga 2026 muri Petit Stade i Remera.

Nyuma y’imikino ya ½ cy’irangiza yabaye mu minsi yabanje, ku wa Gatanu hakinwe umunsi wa nyuma.

Ikipe ya Police WVC yisubije iki gikombe ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-0 (29-27, 25-21, 26-24).

Umukino wa nyuma wari utegerejwe cyane mu bagabo wahuje Police VC na REG VC zaherukaga guhurira ku  mukino wa nyuma wa Shampiyona.

Uyu mukino warangiye REG VC yegukanye igikombe itsinze Police VC amaseti 3-1 (25-18, 20-25, 25-22, 25-23) mu mukino wari uryoheye amaso ku bawukurikiranye bari i Remera.

Mu mikino yo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo, ikipe ya Gisagara VC yatsinze APR VC amaseti 3-2 (26-28, 25-15, 31-29, 15-25, 15-9).

Police WVC yegukanye igikombe cyo kwibohora ku nshuro ya kabiri yikurikiranya
Abakinnyi ba REG VC bishimira igikombe begukanye
Biyoroheye, Police WVC yatsinze APR WVC ku mukino wa nyuma
Umukino wa Police VC na REG VC wari uryoheye ijisho
Police VC yasoreje ku mwanya wa kabiri mu bagabo
APR WVC yasoreje ku mwanya wa kabiri mu cyiciro cy’abagore
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27