Volleyball: Police VC na REG VC zageze ku mukino wa nyuma (Amafoto)

Volleyball: Police VC na REG VC zageze ku mukino wa nyuma (Amafoto)

Police VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-2 na ho REG VC itsinda Kepler VC 3-1, mu mikino ya 3 ya kamarampaka muri Shampiyona ya Volleyball, bituma zombi zizahurira ku mukino wa nyuma. Iyi mikino yakinwe ku wa Gatandatu, tariki 21 Werurwe 2026 muri Petit Stade i Remera.

Umukino wa Gisagara VC na Police  VC watangiranye imbaraga nyinshi ndetse iyi kipe y’Akarere ka Gisagara yegukana iseti ya mbere ku manota 25-20. Iyi kipe yakomeje gukina neza mu iseti ya kabiri bidatinze iyegukana ku manota 25-18.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yasubiranye imbaraga mu iseti ya gatatu ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Sibomana Placide “Madison” iyitwara ku manota 25-20. Iri hangana ryakomeje no mu iseti ya kane, ariko Police VC iyirusha imbaraga iyegukana ku manota 25-22. 

Amakipe yombi yahise anganya amaseti abiri ku yandi bityo hashyirwaho iya kamarampaka. Police VC yitwaye neza iyitsinda ku manota 16 kuri 14 bityo itsinda umukino ku maseti 3-2, yuzuza intsinzi 3-0 yasabwaga ihita igera ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka mu yo guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Umukino wa nyuma wahuje Kepler VC na REG VC

Kepler VC ni yo yatangiye neza umukino bidatinze yegukana iseti ya mbere ku manota 25-16. Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu (REG), yasubiranye imbaraga mu iseti ya kabiri ndetse iyegukana ku manota 25-22.

Iri hangana ryakomeje no muri seti ya gatatu ndetse n’iya kane, ariko REG VC iyirusha imbaraga yegukana umukino ku maseti 3-1 (16-25, 25-22, 25-22, 25-18) yuzuza intsinzi 3-0 isanga Police VC ku mukino wa nyuma. 

Mu bagore, APR WVC yageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka, nyuma yo gutsinda RRA amaseti 3-0 (25-22, 25-23, 25-21), igira intsinzi 3-0 muri 1/2. 

Indi kipe yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma ni Police WVC yatsinze Kepler WVC amaseti 3-0 (25-17, 25-22, 31-29), yuzuza intsinzi 2-1.

REG VC yatsinze Kepler VC iyisezerera mu mikino ya kamarampaka
Police WVC yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma itsinda Kepler WVC amaseti 3-0
Abakinnyi ba Police WVC bishimira intsinzi ya Kabiri imbere ya Kepler WVC
Biyoroheye cyane, APR WVC yatsinze RRA WVC RRA WVC amaseti 3-0 igera ku mukino wa nyuma
APR WVC yageze ku mukino wa nyuma wa Kamarampaka mu bagore
REG VC ntiyigeze yorohera Kepler VC ku mukino wa Gatatu mu ya kamarampaka
Gisagara VC ntiyorohewe n’imikino ya Kamarampaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27