Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri muri ½  mu mikino y’Afurika

Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Misiri muri ½  mu mikino y’Afurika

Ikipe y’u Rwanda ntabwo yashoboye kugera ku mukino wa nyuma  mu mikino y’Afurika muri Volleyball  mu cyiciro cy’abagore “Women’s African Nations Volleyball Championship 2023″ nyuma gusezererwa muri ½ itsinzwe na Misiri amaseti 3-0.

Iyi kipe y’u Rwanda yari yakoze amateka ikagera muri ½ cy’irangiza isezereye Algeria ku maseti 3-2  yatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 (25-14,25-11 na 25-10).

Mu wundi mukino wa ½, ikipe ya Kenya  yasezereye Cameroun iyitsinze amaseti 3-1 ( 25-27, 25-14, 25-11 na 25-18).

Imikino yo guhatanira imyanya

Mu mikino yo guhatanira imyanya yabaye, ikipe y’u Burundi yatsinze Lesotho amaseti 3-1 (25-13, 21-25, 25-15 na 25-20) yegukana umwanya wa 11 naho  Mali itsinda Burkina Faso amaseti 3-0 (25-18, 25-18 na 25-22) yegukana umwanyanya wa 9.

Mu guhatanira imyanya (5-8), ikipe ya Algeria yatsinze Uganda amaseti 3-0 (25-20,25-23 na 25-16) naho ikipe ya Nigeria itsinda Maroc amaseti 3-0 ( 26-24, 25-21 na 29-27).

Gahunda y’imikino y’umunsi wa nyuma

Kuri uyu wa Kane taliki 24 Kanama 2023 ni bwo imikino y’Afurika isozwa ahateganyijwe imikino yo guhatanira imyanya (5 na 7), umwanya wa 3 ndetse n’igikombe.

Mu guhatanira umwanya wa 5, ikipe ya Nigeria irakina na Algeria (10h00) naho mu guhatanira umwanya wa 7, ikipe ya Uganda ikine na Maroc (8h00).

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe y’u Rwanda irakina na Cameroun (14h00) naho mu guhatanira igikombe, ikipe  Kenya ikine na Misiri (18h00).

 Iyi mikino yose irabera muri “Palais Polyvalent des Sports de Yaoundé”, ku bari mu Rwanda  ni ukongeraho isaha imwe.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27