Volleyball:  Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Kenya  mu gutangira imikino y’Afurika

Volleyball:  Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Kenya  mu gutangira imikino y’Afurika

Ikipe y’u Rwanda ntabwo yatangiye neza imikino y’Afurika mu mukino wa Volleyball mu cyiciro cy’abagore “Women’s African Nations Volleyball Championship 2023″ kuko yatsinzwe n’ikipe ya Kenya.

Muri uyu mukino wo mu itsinda B wabereye muri Palais Polyvalent des Sports de Yaoundé,   ikipe ya Kenya yabaye iya kabiri mu irushanwa riheruka yatsinze ikipe y’u Rwanda amaseti 3-0 (25-16, 25-20 na 25-17).

Muri iri tsinda kandi ikipe  ya Maroc yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 (25-18, 25-11 na 25-7) naho ikipe ya Uganda itsinda Lesotho amaseti 3-0 (25-10,25-05 na 25-10).

Mu itsinda A,  Nigeria yatsinze Mali amaseti 3-0 (25-18,25-14 na 25-20), Misiri itsinda  Algeria amaseti 3-0 (25-18,25-13 na 25-22) naho ikipe ya Cameroun iri mu rugo ndetse akaba ari yo ifite igikombe giheruka itsinda u Burundi  amaseti 3-0 (25-02, 25-08 na 25-12).

Imikino y’umunsi wa kabiri 

Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023 ni bwo hakinwa imikino y’umunsi wa kabiri mu  matsinda.

Mu itsinda A, ikipe ya Mali irakina na Misiri (11h00), ikipe y’u Burundi ikine na Algeria (13h00) naho Cameroun ikine na Nigeria (18h00).

Mu itsinda B, ikipe y’u Rwanda irakina na Lesotho (12h00), Burkina Faso ikine na Kenya (14h00) naho Uganda ikine na Maroc (16h00).

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27