Volleyball: Amakipe azakina Shampiyona Nyafurika izabera i Kigali yongerewe

Volleyball: Amakipe azakina Shampiyona Nyafurika izabera i Kigali yongerewe

Amakipe azitabira Shampiyona Nyafurika y’Amakipe y’Abagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship) yavanwe kuri 24 agirwa 32, akazaba  agabanyije mu matsinda umunani.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 47, rizabera muri Petit Stade na BK Arena guhera tariki ya 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa na APR VC, Police VC, Kepler VC na REG VC.

Bitandukanye n’uko iri rushanwa ryari risanzwe rikinwa, nta guhatanira imyanya bizabaho ku makipe atazagera muri 1/8, ni ukuvuga guhatanira kuva ku mwanya wa 17 kugeza ku wa 32.

Amakipe azitabira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yagizwe 32
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27