Venezuela yarekuye imfungwa za politiki zirenga 100

Venezuela yarekuye imfungwa za politiki zirenga 100

Venezuela yarekuye imfungwa za politiki 104, zirimo abanyeshuri n’abanyamategeko nkuko byatangajwe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Foro Penal ukorera i Caracas, mu murwa mukuru.

Ku wa 25 Mutarama umuryango Foro Penal wavuze ko nibura abarenga 100 bafunguwe kandi uwo mubare ushobora gukomeza kwiyongera.

Kuva Perezida w’inzibacyuho wa Venezuela, Delcy Rodriguez yajya ku butegetsi ku itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasezeranyije ko azarekura imfungwa za politiki zafashwe ku butegetsi bwa Nicolas Maduro.

Rodriguez yavuze ko ibikorwa byo kurekura amagana y’imfungwa, abenshi muri bo bafashwe mu bikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2024.

Ibyo bikorwa Maduro yavugaga ko ari intangiriro ya politiki nshya izana ubwisanzure n’impinduramatwara mu gihugu.

Guverinoma ya Venezuela yatangaje ko mu byumweru bishize yarekuye imfungwa zirenga 600, zirimo n’abayobozi bo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Nubwo Guverinoma ivuga ko kuva Nicolas Maduro yatabwa muri yombi ku wa 03 Mutarama, imaze kurekura imfungwa zirenga 600, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye iyo mibare ivuga ko barekuye hafi kimwe cya kabiri cyabo.

Ni mu gihe mu ijambo ryanyujijwe kuri televiziyo ya Leta mu mpera z’icyumweru gushize Rodriguez yavuze ko   azaganira na Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Volker Turk, amusaba ko Loni yakwemeza iyo mibare.

Muri Venezuela, infungwa za politiki zirenga 100 zarekuwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27