Urubyiruko ruhabwa inshingano si urwo  gukurikira gusa- Perezida Kagame

Urubyiruko ruhabwa inshingano si urwo  gukurikira gusa- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Kagame avuga ko urubyiruko rudakwiye kuba urukurikira gusa, ahubwo rugomba guhabwa inshingano zo kuyobora mu nzego zinyuranye zigamije kubaka Igihugu.

Ni ubutumwa yagejeje ku bayobozi bashya barahiriye imirimo mishya baherutse gushingwa, abibutsa uko urubyiruko rutabereyeho gukurikira, bidashingiye ku myaka ahubwo ruhabwa inshingano.

Abo bayobozi barahiye ni Maj. Gen. Albert Murasira, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari Jeanine Munyeshuri na Sandrine Umutoni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Yagize ati: “Abamaze kurahira abagore babiri icyo mbivugira ni uko bari mu babyiruka, mu bakura n’umugabo umwe, impamvu abagore bari mu babyiruka, bari mu bakura biba byakozwe mu buryo bugenderewe kwifuza guha inshingano urubyiruko ngo bakure bumva ko badakurikira gusa bumve ko ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa bitandukanye byubaka Igihugu cyacu”.

Perezida Kagame yashimiye abamaze kurahira muri uwo muhango, ndetse avuga ko ari ibisanzwe.

Ati: “Ariko ni ibisanzwe, aba bashinzwe imirimo bagiye gukorera igihugu cyacu, bari basanzwe bafite n’indi mirimo cyangwa se barayigeze n’ikindi gihe. Aruko ntawabura kwibutsa ko imirimo iri kuri uru rwego iba igamije kugira ngo abantu bafate inshingano kuri bo ubwabo, ku bo bayobora ikibisumba kibaba ko tuba dukorera igihugu cyacu”.

Mu rubyiruko twari dufitemo Minisitiri muto, ukura ariko nifuzaga ko tugiramo n’umudamu, ndibwira ko urubyiruko rwacu,  ari abakobwa, abahungu, abagabo, abagore  bazabibonamo, ariko si uko umwe ari umugore undi umugabo mu nshingano zabo, ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa.

Ibikorwa bijyanye n’uko ababikoramo, ababiyoboramo abandi bari muri ya myaka navugaga aho na bo ubwabo bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano hakiri kare batagomba kuba ari abo mu myaka nk’iyacu ahubwo n’abato bakwiye kubibyirukiramo, bakabikuriramo bikaduha icyizere ejo hazaza kuko buri wese uko tugenda hari abagenda bagera ikirenge mu cyacu ni byiza ko byagira iyo ntera”.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ari ibisanzwe kandi gufata inshingano bigomba kuba umuco uhera mu bato.

Ati: “Cyane cyane gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora ntabwo ari iby’abakuru ahubwo bikwiye guhera ku batoya”.

Ibisigaye muzabisanga mu kazi ni ibsanzwe gusa aho mugiye wenda akazi kariyongera si nk’ako bamwe muri twe tutigeze twumva, tubona ariko wageramo ugahita ufata umurongo.  Kuri mwe biroroshye mufite aho muva n’aho mujya hari abandi musanze mukorana na bo”.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27