Umutoza Joslin Bipfubusa wa Kiyovu Sports yahagaritswe

Umutoza Joslin Bipfubusa wa Kiyovu Sports yahagaritswe

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yahagaritse imikino ine Umutoza Joslin Bipfubusa kubera umusaruro muke muri Shampiyona.

Iri hagarikwa rya Joslin Bipfubusa rije nyuma yaho Kiyovu Sports itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa shampiyona, yuzuza imikino itanu yikurikiranya idatsinda muri Shampiyona. 

Nubwo Kiyovu Sports yahagaritse umutoza isanzwe ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi batemerewe gukina shampiyona bitewe n’ibihano yafatiwe na (FIFA) byo kudasinyisha abakinnyi mu gihe cy’umwaka biturutse ku kubahiriza amasezano bari bafitanye.

Ikipe yasigaranywe na Malick Wade watozaga abana.

Kugeza ku munsi wa karindwi wa shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu n’umwenda w’ibitego 9.

Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, yakirwa na Rayon Sports ku munsi wa munani wa Shampiyona.

Joslin Bipfubusa abaye umutoza wa kabiri uhagaritswe muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Calum Shaun Selby watozaga Vision FC asize umusaruro muke.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27