Umutekano ukomeje kuba mubi mu burasirazuba Bwa Congo

Umutekano ukomeje kuba mubi mu burasirazuba Bwa Congo

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko umutekano ukomeje kuba mubi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ingingo yagarutsweho ejo ku wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, ubwo Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’Isi yari yahamagaje intumwa yihariye y’uwo muryango muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Bintou Keita ukuriye na MONUSCO, umutwe w’ingabo z’amahoro za Loni muri Congo.

Yababwiye ko umutwe wa M23 igenda ifata ahantu hanini buhoro buhoro kurushaho. Asobanura ko imirwano yirukanye abantu mu byabo ku buryo buteye ubwoba.

Yagize ati: “Abantu miliyoni 23 n’ibihumbi 400 bugarijwe n’inzara. Ni ukuvuga ko umuturage umwe kuri bane afite iki kibazo, ni ingaruka z’imirire mibi cyangwa idahagije. Bityo, Congo ni cyo gihugu cya mbere gifite ikibazo cy’ibiribwa.”

Muri iyi nama, ambasaderi wungirije wa Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Loni, Robert Wood, yamaganye intambara ya M23.

Yahamagariye Congo gufata icyemezo cyo gushaka amahoro ku neza y’abaturage bayo, Akarere, n’Isi yose.

Ijwi rya Amerika yatangaje ko Ambasaderi wa Congo muri Loni, Zenon Ngay Mukongo, na mugenzi we w’u Rwanda, Ernest Rwamucyo, bateranye amagambo.

Mukongo, ati: “M23 n’ingabo z’u Rwandan ni ishyirahamwe rya nyakibi.”

Amb. Rwamucyo we yavuze ko Congo ikwiye kurangiza ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo, irimo na FDLR.

Yagize ati: “Ntitugomba kwirengagiza ishyano rya Jenoside n’ingengabitekerezo ryayo byakwirakwiye muri Congo.”

Hagati aho, umuryango wo muri Norvege wita ku mpunzi NRC, Norwegian Refugee Council, uratangaza ko intambara yo muri Kivu yahumye amaso Isi, yirengagiza intara ya Ituri, nayo iri mu burasirazuba bwa Congo.

Uratabariza byihutirwa abavuye mu byayo basaga miliyoni 1.6 muri Ituri.

NRC isobanura ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, imitwe yitwaje intwaro yagabye ku baturage ibitero bigera kuri 200.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Lg

Iyo bavuga ko M23 igomba gushyira intwaro hasi umuntu yibaza niba ababivuga bafite ubwenge buzima mwizo nama ubwazo ntibabanza ikigomba kubanzwa 1 M23 ni bande barwanira iki! 2 impunzi zabanye Congo zahunze iki! 3 kuki Leta ya Congo ikorana na FDRL, 4 kuki uwo muryango mpuzamahanga nibyo bihugu bitigeze bibaza uko abo bicanyi bemerewe kwinjirana intwaro mukindi gihugu no gutuzwa kumipaka yu Rwanda ! Ituri ntivugwa abantu bicwa kuko icyo bashaka bakivuze Kisekedi Ndayishimye ngo bashaka ko abantu batali ( Bantou ) barimburwa ubutaka ngo ni ubwabo bavumbutsemo

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27