Umusifuzi wakubise umukinnyi wa Mukura VS yasabye imbabazi

Umusifuzi wakubise umukinnyi wa Mukura VS yasabye imbabazi

Umusifuzi wo ku ruhande Nsengiyumva Jean Paul uheruka guhagarikwa umwaka kubera gukubita umugeri umukinnyi wa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux, yasabye imbabazi ku myitwarire idahwitse yagaragaje. Bikuye mu ibarurwa yanditse ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, ayandikira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League n’ubwa Mukura VS, Mbonyamahoro Serieux n’abakunzi b’umupira w’amaguru.

Yagize ati: “Nanditse iyi baruwa nsaba imbabazi ku myitwarire idahwitse nagaragaje mu mukino w’umunsi wa 29 wahuje Mukura Victory Sports na Rutsiro FC tariki 3 Gicurasi 2026, aho nakoze igikorwa kigayitse muri uwo mukino.”

Yakomeje agira ati: “Mbanje gusaba imbabazi byimazeyo umukinnyi Mbonyamahoro Serieux ukinira ikipe ya Mukura Vs, kuko bitari bikwiye ko umusifuzi agira imyitwarire nk’iriya. Ndasaba imbabazi Mukura Vs, Ferwafa, BK Pro league, ndetse n’ubuyobozi bushinzwe abasifuzi kuko imyitwarire nagaragaje yagaragaje isura mbi.”

Yongeyeho ko ikosa rikomeye ryabayeho mu buryo butateguwe, kandi akaba yemera ko yakoze amakosa bityo akaba yicuza ndetse anizeza ko bitazongera ukundi, kandi ko yiteguye gufata ingamba zo kwikosora. Yavuze ko yiteguye gukurikiza amategeko y’umukino, kubaha abakinnyi, no kurangwa n’imyitwarire myiza iranga umusifuzi nyawe.

Tariki ya 4 Gicurasi 2026, ni bwo Shampiyona ishinzwe imisifurire muri FERWAFA yahagaritse mwaka wose mu bikorwa byose bya Ruhago Nsengiyumva Jean Paul wari umusifuzi, nyuma yo kugaragara akubita umugeri umukinnyi wa Mukura VS.

Abandi basifuzi bari kuri uwo mukino bahanwe ni Nshimiyimana Remy Victor wari mu kibuga hagati, wahanishijwe guhagarikwa imikino itanu kubera umusaruro muke yagaragaje mu kuyobora umukino harimo gutanga penaliti ebyiri zitari zo kuri Rutsiro FC.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27