Umushyikirano 2024: Ab’inkwakuzi batangiye gutanga ibitekerezo bizaganirwaho

Umushyikirano 2024: Ab’inkwakuzi batangiye gutanga ibitekerezo bizaganirwaho

Hirya no hino muri karitsiye zo mu Rwanda inkuru igezweho ni Inama y’igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 19, igatangira kuri uyu wa Kabiri tariki 23 kugeza tariki 24 Mutarama 2024.  

Ni inama ireba uko ubuzima rusange bw’igihugu buhagaze, hagatangwa inama n’ibitekerezo, hagafatwa n’imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibitameze neza binozwe.

Abashinzwe gutegura inama y’Umushyikirano babinyujije ku rubuga rwa X, bemereye ababishoboye bose gutangira gutanga ibitekerezo byabo bizaganirwaho ndetse n’uburyo batangamo ibitekerezo.

Bagize bati “Ubu watangira gutanga ibitekerezo cyangwa ukabaza ibibazo bikazaganirwaho ejo n’ejobundi mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.

Ohereza ubutumwa bugufi kuri 5074. Wandika ijambo Umushyikirano, ugasiga akanya, ubundi ukandika ikibazo cyangwa igitekerezo cyawe”.

Bimwe mu bibazo n’ibitekerezo birimo gutangwa birashingira ku burezi, ubuvuzi ndetse n’ibikorwa remezo.

Niwemwiza Anne Marie yagaragaje ikibazo cy’abadashobora kubona imirimo kubera kudahabwa dipolome zabo.

Yagize “Ikibazo cy’abakeneshwa no kwishyura Kaminuza ntizibahe dipolome kubera ko zafunzwe cyangwa se zigahagarikirwa amashami amwe n’amwe, kimaze kurambirana.

Mu bizaganirwaho, iki nacyo kizitabweho kuko niba hari ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’aya mashuli makuru na Kaminuza, nacyo gikwiye kuza kutubwira ikibitera ndetse n’ingamba zihari”.

Rugerinyanye ashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko ibyo yemereye abanyarwanda byose babibonye.

Yagize ati “Njyewe ndashimira Nyakubahwa Perezida wacu …ibyo yatwemereye byose twarabibonye muri Nyaruguru, n’ibisigaye bindi byiza muduteganyiriza turabyizeye, murakarama. Gahunda ni mu kwa Karindwi twikomereze imihigo, Murakoze!”.

Semana Jean de Dieu yatanze igitekerezo cy’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) na Minisiteri y’Uburezi ko ubutaha hakoroshywa mitasiyo ku barimu.

Yagize ati “Ndasaba ko REB na MINEDUC ubutaha bazoroshya mutasiyo ku barimu kuko ubushize batwimye amahirwe yo gusaba kwegera imiryango ngo mutasiyo zica ireme ry’uburezi kandi gukora akazi uhangayitse biryica kurushaho”.

Iyi foto ni iyo mu Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 16. Inzego zitandukanye zirimo n’iz’Umutekano zitabira Umushyikirano
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27