Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka 28

Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka 28

Hari ku wa 4 Jenoside yakorewe Abatutsi itangizwa ku ya 7 Mata 1994, umunsi utazibagirana mu mitwe y’Abanyarwanda by’umwihariko abahigwaga icyo gihe. 

Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Mata 2022, hashize imyaka 28 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka, abanyepolitiki n’abandi bishwe bahorwa kwamagana umugambi wa Jenoside yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni.

Uyu munsi, Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’Isi yose kongera kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 28 ishize.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yagize ati: “Mu gihe twibuka amaraso yamenetse mu myaka 28 ishize, tuzirikana ko iteka duhorana amahitamo. Guhitamo ubumuntu hejuru y’urwango, ubugwaneza kurusha ubugome, ubutwari kuruta kurebera ndetse n’ubwiyunge kuburutisha amacakubiri.”

Akomeza avuga ko kuri iyi taliki yagizwe Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango w’Abibumbye wifatanyije n’u Rwanda mu kunamira abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa. 

Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka cyangwa ngo ibe ikintu kitari gukumirwa, ahubwo ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa amahanga yose areba.

Ati: “Nta muntu wakurikiranaga amakuru y’ibibera ku Isi ushobora guhakana ubwicanyi ndengakamere bwakorwaga. Ariko bake cyane ni bo bahisemo kuvuga no kubwamagana.”

Ku mashami ya Loni harabera umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yavuze ko icyo gihe hari byinshi byakabaye byarakozwe ariko kurebera byasigiye benshi ikimwaro gihererekanywa mu bisekuru. 

Yagarutse ku ngamba zitandukanye zafashwe n’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira ko Jenoside yakozwe mu Rwanda yagira ahandi ikorwa ku Isi.

Yagaragaje ko hanashyizweho inzego z’ubutabera zitazahwema gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abagihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo yayo.

Biteganyijwe ko uyu munsi, ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye habera umuhango wo kwibuka ukurikiranwa hifashishijwe ikoranabuhanga, wateguwe ku bufatanye bw’Ishami rishinzwe itumanaho n’Ambasade y’u Rwanda muri Loni.

Uyu muhango urabera ku cyicaro gikuru giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ku cyicaro giherereye i Geneva mu Busuwisi, ku Cyicaro cya UNESCO i Paris mu Bufaransa, i Nairobi muri Kenya n’ahandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27