Umunyarwenya Sam Zuby yarahiye kudacika intege mu kwiyamamariza kuba Umudepite

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Umunyarwenya Muco Samu (Samu Zuby) wo mu itsinda rya Zuby Comedy, yashimiye abamushyigikiye mu matora y’Umudepite uzasimbura uwari uhagarariye urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko uherutse kwegura avuga ko atazigera acika intege.

Ni amatora yabereye i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, aho muri ayo majwi y’agateganyo byagaragaye ko abahatanaga uko ari 54 banikiwe na Niyonshuti Ben wari ufite amajwi 47 angana na 23,9% by’abatoye mu gihe Sam Muco yaje ku mwanya wa 3.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Sam yashimiye abamushyigikiye n’abamutoye bose avuga ko anyuzwe n’ibyavuye mu matora kandi atazacika intege ndetse ko kugera muri batatu bafite amajwi menshi ari igitangaza.

Yagize ati: “Ndashimira cyane buri wese wanyandikiye ubutumwa, mwakoze ku bwitange no ku magambo y’inkomezi mwampaye. Ntabwo nashoboye kugera mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko kuba nabaye uwa 3 mu bakandida 54 ni intsinzi ikomeye kandi binteye imbaraga zo gukomeza.

Ndashimira Imana n’abantu bose bamfashije. Ubu ndakomeye kurushaho kandi mfite ubushake n’icyizere byo gukomeza. Sinzigera ncika intege. Urugendo rurakomeje.”

Mu matora yabaye ku wa 16 Nyakanga 2024, abagize Komite z’Urubyiruko mu Turere twose batoye abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Icyo gihe na Muco Samson yariyamamaje.

Mu bakandida 31 biyamamarizaga guhagararira urubyiruko, byari byitezwe ko hatorwamo umuhungu n’umukobwa bagira amajwi menshi kurusha abandi.

Icyitegetse Venuste uherutse kwegura ni we wari wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 159 mu gihe umukobwa yabaye Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 188.

Umunyarwenya Muco Samson uzwi nka Samu Zuby yagize amajwi 6 mu bantu 196 batoye bangana n’ijanisha rya 3%.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 3, 2026
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE