Umunyarwenya ‘5K Etienne’ yasezeranye mu mategeko

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 5, 2026
  • Hashize amezi 8
Image

Umunyarwenya wamamaye mu itsinda rya Bigomba guhinduka, 5K Etienne yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwizeyimana Josiane bitegura kurushinga.

Ni umuhango wabereye mu biro by’Umurenge wa Kinyinya kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026.

Ni isezerano bakoze nyuma y’umunsi umwe gusa yambitse umukunzi we impeta amusaba ko yamubera mutima w’urugo na byo byabaye bikurikiranye no kumwereka abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihe yaranditse ati: “Kugutekereza bituma ntagoheka, kukurota bigatuma mbona nsinziriye, kuba ndi kumwe nawe bituma nkomeza kubaho. Uri mwiza kandi uberewe no gukundwa nanjye, njye wahisemo kugukunda ntasiganwa, nkagukunda byuzuye, umunsi ugira amasaha 24 kandi buri saha igira iminota 60.”

Amakuru ahari avuga ko aba bombi batangiye urugendo rwo gukundana mu myaka ibiri ishize bakaba bateganya gukora ubukwe mu Ugushyingo 2026.

Umunyarwenya 5k Ethienne yasezeranye mu mategeko
Byari umunezero kuri Etienne n’umukunzi we
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 5, 2026
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE