Umunyarwanda yapfiriye muri Gereza za CMI muri Uganda

Umunyarwanda yapfiriye muri Gereza za CMI muri Uganda

Fred Kamaliza, Umunyarwanda wakoreraga ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, yapfiriye muri gereza z’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare (CMI).


Brig Felix Kulayigye, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF), ntacyo aratangaza ku rupfu rwa Kamaliza.


Ubwo yari mu ibazwa ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, amakuru avuga ko intandaro y’urupfu rwa Kamaliza ari uko yasimbutse igorofa ya Kabiri ku biro bikuru bya CMI biherereye i Mbuye, agahita yitaba Imana.


Ku rundi ruhande, hari amakuru yemeza ko Kamaliza yabarijwe mu nyubako yo hasi bityo ko atigeze abarizwa mu igorofa yo hejuru.


Abo mu muryango wa Nyakwigendera batangaje ko babajwe no kumva ko Kamaliza yiyahuye. Biteganyijwe ko umurambo we uzoherezwa mu Rwanda.
Ntiharamenyekana Ambasade ibyangombwa bya Nyakwigendera birimo n’indangamuntu, byoherejwemo.


Maj Gen James Birungi, Umuyobozi wa CMI, ntarashobora gutangaza iby’urupfu rwa Kamaliza ndetse n’ibyaha yaba yari akurikiranyweho.


Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yaraye atangaje ko atazi iby’urupfu rwa Nyakwigendera ariko ko hari byinshi ku rupfu rwe bishobora gutangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023 nkuko Monitor yabitangaje.


Inshuti n’abo mu muryango wa Kamaliza bavuze ko iki kibazo kitoroshye kugira icyo bakivugaho bityo ko bahisemo kwicecekera.

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27