Umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Hichilema i Kigali (Amafoto)

Umunsi wa mbere w’uruzinduko rwa Perezida Hichilema i Kigali (Amafoto)

Ku wa Kabiri taliki ya 20 Kamena, ni bwo Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yaraye asesekaye i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda. 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ni we wamutumiye ubwo aheruka muri Zambia mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2022.

Nyuma yo kugera i Kigali, Perezida Hichilema yakiriwe mu cyubahiro na Perezida Kagame ndetse baza no gusangira iby’umugoroba mu birori byabereye muri Serena Hotel y’i Kigali. 

Uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no kwimakaza ubutwererane n’ubufatanye burambye mu iterambere ry’inzego zitandukanye.

Ni uruzinduko kandi rugaragaza ukwiyemeza kw’Abakuru b’Ibihugu byombi mu guharanira kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu nyungu z’abaturage, no guteza imbere ubutwererane bw’ibihugu byombi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Indege itwaye Perezida Hichilema yageze  ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa 16:30 aho yakiriwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi.

Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zinyuranye zirebana n’inyungu ibihugu byombi biburiyeho n’amahirwe ahari yafasha kurushaho kwimbika mu mubano.

Ku mugoroba, ni bwo Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we Hichilema muri Serena Hotel mu kumuha ikaze no kumwishimira mu rugwiro rusanzwe mu muco nyarwanda.

Uyu munsi biteganyijwe ko bagirana ibiganiro byihariye bibera mu muhezo mbere yo gukurikirana umuhango wo gushyira umukono ku masezerano mu nzego zinyuranye no kuganira n’itangazamakuru. 

Biteganyijwe kandi ko Hakainde asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Icyanya cyahariwe Inganda i Masoro, akanitabira Inama yiga ku Ikoranabuhanga ridaheza mu rwego rw’imari.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. RSSB Tigers yatangiye nabi imikino mpuzamigabane ya FIBA 22 Nzeri 2026 Saa 12:59
  2. Umuramyi Eric Reagan Ngabo mu bahatanira igihembo muri America Gospel Talent 22 Nzeri 2026 Saa 12:51
  3. U Buyapani: Inkubi y’umuyaga yahitanye abantu bane, ica insinga z’amashanyarazi 22 Nzeri 2026 Saa 12:38
  4. Ibyo wamenya kuri FIBA Intercontinental Cup, RSSB Tigers yitabiriye  22 Nzeri 2026 Saa 10:47
  5. Nyagatare: Imvura idasanzwe yasenye inzu 30 n’icyumba cy’ishuri  22 Nzeri 2026 Saa 10:27